YASUBIYE MU ISHURI KUBERA AMAHIRWE YATANZWE NA LETA ASOZA AYISUMBUYE KU MYAKA 61

Umugabo witwa Uwihaye Emmanuel wo mu mudugudu wa Bibare, Akagari ka Bihunde, Umurenge wa Twumba, mu karere ka Karongi aherutse gusoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2022 afite imyaka 61 y’amavuko. Gusubira mu ishuri ari mukuru ngo abikesha politiki nshya y’uburezi budaheza, u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa, irimo kwigira ubuntu.

Uwo mugabo aherutse gusoza urugerero rudaciye ingando rw’Intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 10, kuwa 24 Gashyantare 2023 yashimiwe kuba umwe mu ndashyikirwa zitwaye neza, zikitabira ibikorwa by’izo ntore byatumye ziza ku mwanya wa kabiri mu rwego rw’igihugu n’uwa mbere mu Ntara y’i Burengerazuba.

Avuga ko yatangiye amashuri abanza mu 1975,  icyo gihe yari fite imyaka 13 y’amavuko, yaje kuyarangiriza mu mwaka wa munani, ubukene bwo mu muryango avukamo bumubera intambamyi yatumye adakomeza ngo arangize ayisumbuye.

Mu 2008 Uwihaye wari ufite imyaka 47, yasubiye mu ishuri atangirira mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu kigo cya ES Gakuta. Inshingano z’ishuri yazifatanyaga no kurera abana batanu yabyaranye n’umugore we. Abana nabo bari ku ntebe y’ishuri.

Intore mu karasisi

Arangije Icyiciro rusange inshingano zo kwita ku muryango we zamubereye inzitizi arongera ahagarika amashuri. Nyuma y’imyaka 11 yarongeye asubira kwiga asubukurira aho yari yaracumbikiye, abona impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye mu ndimi n’ubuvanganzo nyuma yo kwiga kuri GS Manje.

Ati “Muri 2019 nibwo nagiye kwiyandikisha muri GS Manje. Abana banyakiriye neza bishimira kwigana nanjye, ariko hari abatarabyiyumvishaga. Ndiga ndangiza ayisumbuye ubu mfite impamyabumenyi kuko mu kigo cyacu twaratsinze twese”

Uwihaye wiganaga n’abana bangana n’abuzukuru be, avuga ko abonye uburyo yakomeza akiga.

Ati “Icyatumye nsubira ku ishuri nyuma y’uko ndangije Icyiciro rusange ni uko nabonye ibyo nize muri icyo cyiciro mbikoresha mu kazi kanjye k’ubuhinzi nkabona bimpa umusaruro ushimishije. Intego yanjye ni ugukoresha ibitekerezo nkuye mu ishuri mu nyungu z’umuryango mugari”.

Uwihaye ari kumwe na bagenzi be bakoranye itorero ndetse babanye indashyikirwa

Abiganaga na we bavugaga ko agitangira kwigana nabo mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye hari abamusekaga batumva uburyo umuntu nkawe yasubira mu ishuri, ariko ngo abenshi bishimiye kwigana na we kuko ngo yanabafashaga kumenya ururimi rw’igifaransa.

Uwihaye afite inzozi zo kwiga kaminuza.

Back