YAGOROREWE IWAWA AHAVANA AMASOMO AMUHINDURAMO RWIYEMEZAMIRIMO UKOMEYE

Mu 2008, nibwo inkuru yo gutana ya Munderere Viateur yatangiye. Yigometse ku muryango we atera umugongo inama n’impanuro z’abarezi n’abayobozi, ajya kuba ukwa wenyine i Kigali, kugira ngo ajye abona uko anywa urumogi.

Ni umusore wari warize arangiza kaminuza anabona akazi keza. Yakoze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, akora muri imwe mu mahoteli akomeye ndetse anakora muri sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere.

Amafaranga yakoreraga yashiriraga mu biyobyabwenge, whisky, kanyanga, urumogi, cocaine, heroine n’ibindi.

Uko iminsi igenda ishira aho gutera imbere yatangiye gusubira inyuma. Yabonye amahirwe yo kujya kwiga muri Afurika y’Epfo agezeyo yigumira mu biyobyabwenge ntiyakora icyamujyanye.

Ati "Njye ntabwo nabibonagamo ikibazo ahubwo numvaga ko umuryango wanjye ushaka kunyinjirira mu buzima. Kora kino, jya hano, ugomba kwitwara gutya, ntabwo ugomba kuvuga gutya, ntabwo ugomba kugendana n’aba, nkumva icyo nahitamo ari uko njye nakora icyo nshaka".

Munderere yari afite imyitwarire mibi, avuga icyo ashatse atitaye ku ngaruka zabyo, atubaha umuntu n’umwe.

Uko yageze Iwawa n’uko yahindutse

Mu 2012, umuryango we waramufashe, umujyana kuri polisi, ahava ajya muri ‘transit’ i Gikondo aharara rimwe, bukeye yurizwa imodoka yerekezwa Iwawa.

Ageze Iwawa ntiyahakunze kuko naho yasanze ari ukubaho muri bwa buzima yitaga gutekererezwa no gutegekwa icyo gukora.

Ari Iwawa yakoze igisa no kwiyahura nk’uko abivuga. Ati "Ninjiye amazi nshaka koga nkava Iwawa nkajya ku Ijwi cyangwa ku Gisenyi. Ku bw’amahirwe RDF yamfashe ndi hagati mu mazi bansubiza Iwawa."

Amashagaga yaje gushira, uwumvaga ko kuba Umunyarwanda, gukunda igihugu no kugikorera ari amagambo y’abanyepolitiki atangira kuba umwana mwiza utekereza kuri ejo hazaza.

Agira ati "Amagambo yampinduye ni atatu, kuvuga ngo ’ukuri kurakiza’; ’impinduka igufitiye akamaro’; ’Uwari Sawuli yahindutse Pawulo’. Aya ni amwe mu magambo bahoraga badusubiriramo yamfashije guhinduka."

Munderere avuga ko ikintu gikomeye yigiye Iwawa ari ikinyabupfura, ari na cyo cyatumye atangira kubona impinduka mu mibereho ye.

Ubuzima bwa nyuma yo kuva Iwawa

Nyuma yo kuva Iwawa ubuzima bwe bwarahindutse, yongera kwiyumvamo umuryango we, arawukunda. Yinjiye mu bikorwa bimuteza imbere n’ibifitiye akamaro abaturage b’iwabo mu Murenge wa Ruganda mu Karere ka Karongi.

Ubu afite sosiyete ifasha ba mukerarugendo yitwa Condo Tours and Travel yitiriye izina rya se, indi itunganya umusaruro wa kawa n’ikora ubuhinzi bwa macadamia.

Munderere ni umugabo wubatse, afite umwana w’imyaka ine. Ku giti cye yakoze umuyoboro w’amazi wa kilometero 1,3 aha amazi abaturage barenga 500.

Mu 2012, Munderere nta mafaranga yari afite kuko ayo yakoreraga yose yayamariraga mu biyobyabwenge. Icyo yari afite ni isambu ingana na 1/5 cya hegitari atabyazaga umusaruro. Magingo aya afite isambu ingana na hegitari 10, amaze gutera ibiti 1000 bya macadamia. Umutungo we wose ufite agaciro ka miliyoni zirenga 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri ubu akoresha abakozi benshi barimo abahoraho na ba nyakabyizi.

Icyamufashije kudasubira mu biyobyabwenge nyuma yo kuva Iwawa ni uko atasubiye mu nshuti mbi yabanaga na zo.

Ati "Iyo usubiye muri abo bantu ntabwo ushobora kubahindura ngo ubereke urugero rwiza, bo barakuganza.”

Kuri hegitari 10 afite ubu yahinzeho ibigori na macadamia ndetse n’ibinyomoro, yoroye inka, afite kandi ingurube zisaga 30 mu 100 zimaze kunyura mu kiraro cye, yoroje abaturage, abaha akazi ndetse n’ubumenyi ku buhinzi no kwiteza imbere.

Back