VISI PEREZIDA WA SENA ASANGA JENOSIDE YARASHOBOTSE KUBERA UBUYOBOZI BUBI BWARI BURIHO
Mu Birambo, mu Murenge wa Gashari, kuri uyu wa 26 Mata 2024 habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho umushyitsi mukuru yari Visi Perezida wa Sena, Hon. NYIRASAFARI Esperance. Hari kandi abarimo Umuyobozi w’Akarere, imiryango y’abafite ababo bahiciwe, abaharokokeye n’abandi.
Umuyobozi w’Akarere, Madamu MUKASE Valentine yihanganishije imiryango y’abafite ababo biciwe mu Birambo. Avuga ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo no kubungabunga amateka ya Jenoside mu rwibutso ruzahubakwa.
Bwana AHISHAKIYE Naphtal yagaragaje uburyo kuva mu 1957 kugeza mu 1994, nta mwaka wigeze ubera mwiza Abatutsi. Avuga ko Karongi iri mu turere dufite imiryango myinshi yazimye kubera ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi yahakorewe.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Bwana NGARAMBE Vedaste, ahumuriza abarokotse Jenoside ko batazongera kumva abahigira kubica, bitwaje n’ibikoresho byifashishijwe icyo gihe. Ashima ingabo zahagaritse Jenoside n’ubuyobozi bwiza buriho, bufata kimwe Abanyarwanda bose.
Visi Perezida wa Sena, Hon. NYIRASAFARI Esperance yavuze ko Jenoside yashobotse kubera ubuyobozi bubi bwariho bwimitse amacakubiri n’ivangura nk’umurongo wa politiki, kugeza n'ubwo n’ingabo zishe abaturage zagombye kurinda. Ashima uburiho butandukanye nubwo, asaba buri wese gushyigikira.