VISI MEYA UMUHOZA ARASHIMIRA LETA Y’U RWANDA YITA KU BATURAGE B’AKARERE KA KARONGI

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu Umuhoza Pascasie ashima Guverinoma y’U Rwanda idahwema gushakira abaturage Abafatanyabikorwa babafasha kwiteza imbere.

Ibi yabitangaje ku wa 23/10/2025 mu Murenge wa Gitesi ahabereye Ibirori byo kwigira hamwe hakoreshejwe Ikoranabuhanga  (Virtual Learning Event) ibyagezweho n’Umushinga wo Guhangana n’Imihandagurikire y’ibihe hashingiwe ku byifuzo by’Abaturage   “Climate Justice Communities “(CJC) uterwa inkunga na Guverinoma ya Scotland , SCIAF, CBM Global binyuze muri TROCAIRE Rwanda ugashyirwa mu bikorwa na DUTERIMBERE NGO , DUHAMIC ADRI, NUDOR, RCCDN ugakorera mu Turere twa Karongi, Ngororero, na Gisagara mu Mirenge itatu muri buri Karere.

Ni igikorwa uyu munsi cyakozwe ku bufatanye bw’Akarere ka Karongi na TROCAIRE  Rwanda. 

Uyu mushinga wibanda ku bikorwa birimo ubuhinzi buramba buhangana n’ihindagurika ry’ibihe, kugabanya ingaruka z’ibiza, ndetse no guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ishyirwamwo rya bose mu bikorwa by’iterambere. Uyu mushinga ufasha kandi abaturage batoranyijwe, cyane cyane abatishoboye harimo abantu bafite ubumuga, abasigajwe inyuma n’amateka, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse n’abageze za bukuru , kumenya no gushyira mu bikorwa iby’ingenzi bibafasha kwihanganira no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Mu gutangiza iki gikorwa Minisitiri w’Intebe wa Schotland yashimiye by’umwihariko Abafatanyabikorwa bafatanya mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga cyane cyane ko ugamije kurengera Abaturage bagirwaho ingaruka n’ibiza kandi ataribo banyirabayazana, avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi ku isi hose kugira ngo imishinga nk’iyi ikomeza guterwa inkunga kuko byagaragaye ko ifasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kuzamura imibereho myiza ndetse n’iterambere ryabo kandi ko Guverinoma ya Schotaland izakomeza gukorana neza na Guverinoma y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ibidukikije Bwana Thadée TWAGIRIMANA wari uhagarairiye Minisitiri, yavuze ko Uyu mushinga ari umwe mu mu Nkingi ya mwamba mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’iterambere  ya 2 ya Guverinoma y’u Rwanda kuko igira uruhare rukomeye mu kurengera abatishoboye, kurengera ibidukikije habungwabungwa ubutaka,hakorwa n’ubuhinzi butanga umusaruro mwinshi kandi mwiza.

Muri ibi birori abaturage bakoranye n’uyu mushinga batanze ubuhamya bagaragaza uburyo bashoboye kwiteza imbere binuze mu kubakirwa amazu meza kandi afite ibigega bifata amazi bifashisha mu mirima y’igikoni n’imirimo ya buri munsi, guhabwa akazi bahemberwa mu gukora amaterasi yakozwe mu mirima yabo bateramo n’ibiti bivangwa n’imyaka ndetse bakayabyaza umusaruro kuko bahawe inyongeramusaruro , guhabwa amatungo magufi (ingurube, ihene n’inkoko), kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.

Mu gusoza, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu Umuhoza Pascasie yashimiye Guverinoma y’U Rwanda idahwema gushakira abaturage Abafatanyabikorwa babafasha kwiteza imbere. 

Yakomeje ashimira Guverinoma ya Schotland ku nkunga yateye umushinga ukaba umaze kugeza ku baturage imibereho myiza. Uyu Muyobozi yakomeje ashimira Abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu ishyirwa ry’umushinga akaba yasabye ko nu bwo uteganyijwe gusozwa 2026 ahubwo wakwongererwa igihe ukazagera 2030 ndetse n’aho ukorera hakongerwa. Umuyobozi wa Trocaire Mu Rwanda yishimiye cyane imigendekere myiza y’iki gikorwa ndetse n’ibimaze kugerwaho n’umushinga by’umwihariko ashimira Ubufatanye bugaragara hagati y’Inzego bwite za Leta n’Abafatanyabikorwa mur uyu mushinga. 

Iki gikorwa kitabiriwe n’Abayobozi n’Abakozi ba DUTERIMBERE NGO , DUHAMIC ADRI, NUDOR, RCCDN, abaturage bakorana n’Umushinga mu Turere dutatu ukoreramo, n’Abakozi b’Akarere ka Karongi.

Back