UWARI UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA W'AKARERE YAHEREREKANYIJE UBUBASHA N'UWAMUSIMBUYE
Kuwa 14 Ukuboza 2023, mu Karere ka Karongi habaye ihererekanyabubasha hagati y’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana KARANGWA James n’umusimbuye mu nshingano by’agateganyo Madamu NARANGWE Celestine Liliane usanzwe ari Umuyobozi w’Imirimo rusange muri aka karere.
Bwana Karangwa yashimiye ubuyobozi bw’igihugu ku cyizere bwamugiriye no kuba bumwimuriye gukomereza inshingano ze mu kandi karere. Yashimiye ubuyobozi bw’Akarere n’abakozi bakoranye mu myaka 5 yari amaze muri aka karere. Yiseguye ku ho byaba bitaragenze neza; yarasobwe nk’umuntu.
Madamu Narangwe yashimye izo nshingano yahawe, asezeranya kuzazisohoza uko bikwiye, aboneraho gusaba ubuyobozi n’abakozi kumuba hafi. Yifurije kandi Bwana Karangwa imirimo myiza.
Umuyobozi w’Akarere Madamu MUKASE Valentine yashimiye Bwana Karangwa umusanzu yatanze mu Karere ka Karongi, amusaba ko ibyiza yahabonye azabisangiza ab’aho agiye, ibyo azahasanga akabisangiza ab’aho yakoreraga. Yijeje Madamu Narangwe kuzamuba hafi ngo akomeze kunoza izo nshingano