URWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA BWAKIRA RUGARAGAZA URUHARE RW’UBUTEGETSI MU KWICA ABATURAGE
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kamena 2026, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bwakira, ruherereye mu Mudugudu wa Bwakira, mu Kagari ka Muhoror mu Murenge wa Murambi habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ahari umushyitsi mukuru, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Bwana Muzungu Gerald wari kumwe na Perezida wa IBUKA akaba na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana Ngarambe Vedaste, Umuyobozi w'Akarere wungurije ushinzwe Imibereho myiza Madamu Umuhoza Pascasie n’abandi.
Hari kandi abagize Komite y'umutekano itaguye y'Akarere, uhagarariye imiryango ifite ababo bashyinguye ku rwibutso rwa Bwakira, Abahagarariye Amadini n'amatorero, Abakozi b'Umurenge n'Akagari n’abaturage b'Umurenge muri rusange b'Umurenge wa Murambi niyo bituranye.
Manirakiza Rwaka watanze ikiganiro yagaragaje uburyo abakoloni b’Ababiligi bazanye amacakubiri mu Rwanda, bagatiza umurindi abategetsi bariho bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ashima ingabo zari iza FPR Inkotanyi zayihagaritse. Yagaye imiryango itarahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarashyingiranye n'abahigwaga, yabateye ikica abo yari yashyingiwemo. Atanga urugero rw'uwitwa Gema wishwe no kwa sebukwe ubwo yari ku kiriri amaze kwibaruka impanga ebyiri.
Mu buhamya bwatanzwe na Mukashyaka Marita yavuze ko jenoside igitangira yari amaze icyumweru abyaye abagiwe mu bitaro bya Kirinda. Yagoye no kwihisha no gukora ingendo afite uruhinja. We n’umugabo we n’abana babo babiri bafashijwe n’ingabo z’Abafaransa, nyuma barokorwa n’Inkotanyi.
Mukashyaka Marita yasabye abagore kurangwa n'urukundo nk'ababyeyi, ahereye ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abavuza induru, abatungaga urutoki ahari hihishe abahigwaga, ndetse n'uwamutereye umwana inkokora, agaragaza ko bitari bikwiye kubaranga.
Mu izina ry’abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Bwakira, Gatera Callixte ashima ko urwibutso rwa Bwakira rwasigaye mu rwego rwo kubungabunga amateka y’ababo bishwe nyuma yo guhindirwa muri IGA bagamije kubica. Yasabye ko aya mateka yabungabungirwa mu nzu yisumbuyeho.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Bwana Ngarambe Vedaste yavuze ko urwibutso rwa Jenoside rwa Bwakira rugaragaza amateka nyayo y’uruhare rw’ubuyobozi mu kurimbura abaturage nkuko byakozwe n’abarimo uwari Burugumesitiri wa Komini Bwakira, Kabasha Tharcisse n’abandi.
Ngarambe Vedaste, uyobora umuryango IBUKA mu Karere ka Karongi, ashima abagore bagize uruhare mu kurokora abahigwaga, anagaya abagize uruhare mu Kubica. Muri rusange asaba abagore kurerera neza u Rwanda.
Meya Muzungu Gerald yavuze ko uru rwibutso rwerekana neza uruhare rw’ubutegetsi bwariho mu gutegura jenoside yakerewe abatutsi, kuyishyira mu bikorwa ndetse n’urubare rw’ubwo butegetsi mu kwica abaturage bwari bushinzwe kurengera, bityo rukaba ruzakomeza kubungabungwa, rutanimuwe nkuko hari izindi zizimurwa mu rwego rwo kuzibungabunga neza. Yavuze ko ruri mu zizubakwa neza nk’urwa Gashari, Gitesi na Bukiro.
Yasabye ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi gikomereza mu ngo z’abatuye Akarere ka Karongi kuko ari bumwe mu buryo bwo kwivura, asaba ababyeyi kubwiza ukuri abana babo ku ruhare n'amateka yabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Meya Muzungu Gerald ati “ Dusubire iwacu, ibiganiro twakoreye hano mu ruhame tujye kubikorera mu ngo zacu twiherereye, twibaze ngo ni gute twasiga umurage mwiza?”