URUZINDUKO RWA MINISITIRI AMB. DR. MUJAWAMARIYA JEANNE D'ARC MURI KARONGI
Uyu munsi tariki ya 24 Gashyantare 2022 Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Madame MUKARUTESI Vestine yakiriye itsinda riyobowe na Minisitiri w'Ibidukikije Madame MUJAWAMARIYA Jeanne d'Arc ari kumwe n'Umuyobozi wungirije w'Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije ( REMA) Bwana MUNYAZIKWIYE Faustin ndetse n'abakozi ba Minisiteri aho baje mu ruzinduko rw'Akazi rw'iminsi ibiri mu Karere ka Karongi mu rwego rwo gusuzuma iyubahirizwa ry'itegeko n'amabwiriza yo kurengera ibidukikije ndetse no kubuganbunga icyanya cy'ubuhumekero bw'Ikiyaga cya Kivu (Lake Buffer Zone);
Nyuma y'inama bagiranye n'ubuyobozi bw'Akarere, bahise basura EMMA Bricks Ltd ikora ubucukuzi bwa kariyeri mu Murenge wa Gishyita nyuma bakomereza ku nkombe z'Ikiyaga cya Kivu harebwa ikibazo cy'abantu biba Amataza bityo bikabangamira Ikiyaga;