URUBYIRUKO RWATEMBEREJWE AHARI AMATEKA ADASANZWE Y’UMWAMI KIGERI IV RWABUGIRI
Ku wa 6 Kanama 2025, mu Murenge wa Rubengera, habaye igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kumva no gusobanukirwa amateka y’Umwami Kigeri IV Rwabugiri, umwe mu bami b’u Rwanda bafite uruhare rukomeye mu mateka y’igihugu.
Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Gisanze cyabaye nk’uburyo bwo kwigira ku hantu ndangamurage, no kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda. Cyitabiriwe n’inzego zitandukanye hamwe n’urubyiruko bigira ku mateka n’uruhare rwa Rwabugiri mu miyoborere, umuco, n’iterambere ry’u Rwanda rwo ha mbere.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi yari: Dusure ahantu ndangamurage tumenye amateka.
Bimwe mu byakozwe: urubyiruko rwabonye amahirwe yo gusura no gusobanurirwa: Ibigabiro bya Kigeri IV Rwabugiri, wamaze gutegeka kuva 1853–1895, Uruhare rwa Rubengera nk’umurwa w’amateka ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, Imihango y’Umuganura, aho Rwabugiri yayikoreye i Rubengera inshuro 7 mu myaka: 1874, 1875, 1879, 1880, 1881, 1891 na 1892, Icyatumye yubaka urugorwe, nk’uburyo bwo kwitegura ibitero, Uruhare rw’abami mu kubungabunga ubumwe bw’igihugu no kurinda umuco
Hanatanzwe inama n’impanuro ku rubyiruko zirimo: Gukunda igihugu n’umuco, Gusigasira amateka n’ibimenyetso ndangamurage, Gukomeza kwitabira ibikorwa by’ubwitange no guteza imbere aho batuye
Abitabiriye kandi bahawe impano z’ibitabo bizafasha urubyiruko kunoza imivugire no kwagura ubumenyi bw’umuco, ari byo: Inkoranya y’Ikinyarwanda Iciriritse, Ngucire Umugani.