URUBYIRUKO RWASABWE GUTINYUKA RUGATANGA IBITEKEREZO KU IGENAMIGAMBI RY’IGIHUGU

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana NIRAGIRE Theophile yatangije inama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’urubyiruko mu igenamigambi n’itegurwa ry’ingengo y’imari y’Akarere 2024/2025. Yahuje Akarere, umufatanyabikorwa CLADHO n’urubyiruko ruhagarariye urundi.

Yabwiye urubyiruko ko rufite ibitekerezo byiza bifitiye igihugu akamaro, rugaragaraza muri iki gikorwa cyo gukusanya ibyashyirwa mu igenamigambi ry'ingengo y'imari, ariko rugifite ikibazo cyo kwitinya no kudakunda kujya mu ruhame ngo rugaragaze ibyo bitekerezo ruharira abakuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, Dr. SAFARI Emmanuel yashimye uruhare rw’uru rubyiruko mu gutanga ibyo bitekerezo yanashimye, yungamo ko rudakwiye gutinya, rugomba kandi kwishakamo ibisubizo.

Back