URUBYIRUKO RUSAGA 400 RWO MU KARERE KA KARONGI RUGIYE GUFASHWA GUHANGA IMIRIMO MISHYA Y’UBUCURUZI
Urubyiruko rusaga 400 rwo mu Karere ka Karongi rugiye gufashwa guhanga imirimo mishya y’ubucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga, biciye mu mushinga KORALink.
Ibyo ni bimwe mu byaganiriwe ku wa02/10/2025 mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Karongi mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere n’Umufatanyabikorwa SFH RWANDA ikaba yari igamije gusobanura Umushinga mushya ugiye gutangira mu Karere witwa KORALink ukazaterwa inkunga na MASTERCARD Foundation.
Uyu mushinga ugamije gufasha urubyiruko guhanga imirimo mishya y’ubucuruzi hifashije ikoranabuhanga, ukazafasha urubyiruko rurenga 400, ukazita by’umwihariko ku bana b’abakobwa.
Ni umushinga ugiye gutangirira mu Mirenge 5 ari yo Rwankuba, Mubuga, Gashari, Rubengera na Bwishyura ukaba uzamara imyaka 4 umaze kugera mu Mirenge yose.
Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Madamu NTAKIRUTIMANA Julienne ari kumwe n’Umuyobozi muri SFH Rwanda Madamu NAGANZE Aimé wari uyoboye itsinda ry’abakozi bazakurikirana uyu mushinga hari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge Umushinga uzakoreramo, Abakozi b’Akarere n'Urubyiruko rw'Abakorerabushake bazifashishwa mu gushyira uyu mushinga mu bikorwa.