UMUYOBOZI W’AKARERE YATANGIJE KU MUGARAGARO UMUSHINGA UGAMIJE KUGABANYA INGARUKA Z’IBIZA ZITERWA N’AMAZI
Kuri uyu wa 22 Mata 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yatangije ku mugaragaro umushinga ‘Water at the heart of climate action’ ugamije kugabanya ingaruka z’ibiza zaterwa n’amazi, ku rwego rw’Akarere. Yijeje ubufatanye muri uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu mu mirenge 5 y’aka Karere.
Iki gikorwa cyabereye mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere n’Umufatanyabikorwa CROIX ROUGE y’u Rwanda. Iyo nama yari igamije gutangiza ku mugaragaro imishinga 2, ariyo “ Protect Project“ uzakorera mu Mirenge ya Mubuga na Gishyita na “Water at the Heart of Climate Action“.
Uretse ubuyobozi bw’Akarere hari kandi, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge Imishinga izakoreramo n'Abatekinisiye bavuye ku Karere barimo JADF ku Karere, Ushinzwe imicungire y'ibiza na Social Protection ku Karere, hari kandi n’ubuyobozi bwa CROIX ROUGE, bwari buhagaririwe na Karangwa Eugene, umuyobozi ushinzwe gahunda muri uyu muryango.
Ku ruhande rw’Akarere hari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge Imishinga izakoreramo n'Abatekinisiye bavuye ku Karere ka Karongi barimo JADF ku Karere,Ushinzwe imicungire y'ibiza na Social Protection ku Karere.
Abayitabiriye bagaragarijwe ibizakorwa muri iyi mishinga birimo kurwanya ibiza, gusana imiyoboro y'amazi,gutera ibiti bivangwa n'imyaka, gutera amashyamba, gufata amazi, gufasha amatsinda y'urubyiruko n’abagore kwiteza imbere bahabwa inkunga, Kwita ku bantu bafite ubumuga no gukora ubuhinzi bugezweho butangiza ibidukikije. Iyi mishinga izamara cy'imyaka itanu.