UMUYOBOZI W’AKARERE YASUYE URUBYIRUKO RUGORORERWA I NYAMAGABE ARUSABA GUHINDUKA

Kuwa 09 Mutarama 2024 Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Madamu MUKASE Valentine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Akarere Madamu NARANGWE Celestine Liliane bari mu basuye Ikigo Ngororamuco cya Nyamagabe  birebera ibikorwa n'urubyiruko ruhagororerwa, banaganira n'urukomoka mu Karare ka Karongi.

Ni mu rwego rwo gusesengura ibibazo urwo rubyiruko rufite no gutegura gahunda inoze yo kurusubiza mu buzima busanzwe. Iki gikorwa cyahuje abayobozi bo mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyepfo zari zihagarariwe na ba Guverineri bazo.

Mu kiganiro n’uru rubyiruko, Umuyobozi w’Akarere yarusabye guhinduka, rukabyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye yo kugororwa ngo bigirire akamaro na cyo bagire uruhare mu kugiteza imbere.

"Ubu twaragororotse kandi turashima; turi imbaraga zubaka kandi vuba" Ni imwe mu mvugo zakunze kuranga uru rubyiruko ubwo rwaganiraga n'abayobozi muri rusange.

Back