UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABITABIRIYE IMURIKABIKORWA KURENGA IMBIBI Z’AKARERE
Kuwa Kane tariki 28 Nzeri 2023 hasojwe Imurikabikorwa ry’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Karongi ryari rimaze iminsi itatu.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Madamu DUSINGIZE Donatha yashimye ubufatanye bwagaragajwe n’abamuritse ibyo bakora, abasaba gukomeza kurugaragaza uruhare rwabo mu kugira abaturage batuye mu miryango ishoboye kandi itekanye. Yabibukije ko ari andi maboko afatanya na leta kugirango umuturage bose bareberera abashe gutera imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Madamu MUKARUTESI Vestine yabwiye abamuritse ko ibyo berekanye bigaragaza ko bashoboye kandi bafite ibikorwa bisobanutse bityo ko bakwiye kujya bamurika no ku rwego rurenze akarere, intara ndetse bakarenga n’igihugu bakagera no mu mahanga.
Perezida wa JADF mu Karere ka Karongi Madamu Kellen avuga ko bigiye byinshi muri iryo murikabikorwa bizabafasha kurushaho kunoza serivisi, ashima abagize uruhare mu gutuma rigenda neza.
Bwana FURERE Wellars wavuze mu izina ry’abamuritse asanga abikorera na Leta bafatanyije ntacyo batageraho, ahereye ku migendekere myiza y’iryo murikabikorwa, bityo asezeranya ko bagiye kwagura ibikorwa byayo kandi bakajyanamo n’akarere.