UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABATURAGE GUKOMERA KU BUMWE N’UBUDAHERANWA BY’ABANYARWANDA

Ku wa Kabiri tariki ya 4 Gashyantare 2025, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere Muzungu Gerald yitabiriye inteko y’abaturage mu Kagari ka Kiniha mu Murenge wa Bwishyura. Mu izina ry’abaturage, Gitifu yagaragaje ibyo bifuza birimo ibikorwa remezo bijyanye n’umujyi wunganira uwa Kigali, bagaragarizwa ko birimo gukorwaho, yagarutse kandi ku bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, asaba buri wese kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside n’ibijyanye nabyo byose, bagatoza abana babo, bababwiza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare rwa bamwe muri abo babyeyi, bakareka kubeshya abana babo.

Umuyobozi wa Polisi mu Karare, CIP Augustin Mbonyumugenzi yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza y’umutekano, gucana itara ry’umutekano ku nyubako zabo, abacuruzi bakubahiriza amasaha yagenwe, kugaragaza icyawuhungabanya, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

Major Alphonse Ruyombyana uyobora ingabo muri Karongi na Rutsiro. Uturemangingo twacu ni igihugu cyacu, tugomba guhora tugihangayakiye, tukita ku mutekano wacyo. Yungamo ko nta cyagerwaho hatari umutekano, asaba abenyegeza amacakubiri kubicikaho buundu.

Back