UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABAKORA IBIZAMINI BYA LETA KUBISHYIRAHO UMUTIMA

Guhera kuwa 17 Nyakanga 2023 hirya no hino mu gihugu hatangiye ibizamini bya leta by’abasoza amashuri abanza. Ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Madamu Mukarutesi Vestine yabitangizaga muri aka karere yasabye ababikora kubishyiraho umutima.

Ni ibizamini byatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ari kumwe n’intumwa y’ Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) n’abagize inzego z’umutekano,babitangirije kuri ishuri rya GS Kibuye riherereye mu Mujyi wa Bwishyura.

Umuyobozi w’Akarere yabasabye kwitonda, bagashyira umutima ku bizamini, bakabikora uko bikwiye bakurikije ubumenyi bahawe n'abarezi babo mu myaka itandatu bamaze biga.

Uwitwa NDAGIJIMANA Jean Pierre w'imyaka 41 y'amavuko uri gukorera ibizamini kuri GS St Nicolas KIBUYE avuga ko yizeye gutsinda icyo kizamini akajya mu mashuri yisumbuye.  17

Kuri GS Kibuye hateganyijwe gukorera 132 bo kuri GS Kibuye na EP Gatwaro.

Back