UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABABYEYI KUBWIZA UKURI ABANA BABO KU MATEKA YA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Ku wa 13 Mata 2025, muri santeri ya Gahunduguru ahubatse urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruganda, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari abashyitsi batandukanye barangajwe imbere na Meya w’Akarere ka Karongi Bwana Muzungu Gerald

Bayisabe Peruth, uvuka i Ruganda wari ufite imyaka 6 muri Jenoside yavuze uko yakubiswe n'abicanyi, nyuma agahishwa n’abantu batandukanye kugeza arokowe n’Inkotanyi ashimira. Ubu yariyubatse, asoza kaminuza, afite umugabo n’abana 2.

Mukamakuza Therese, uhagarariye imiryango y’abashyinguye ababo i Ruganda ashima Leta yashyizeho gahunda yo kwibuka, kuko iyo baje ku rwibutso bibabera bishya; bibasubiza icyanga cy’ubuzima. Asaba kwerekana ahari imibiri y’ababo batashyinguye no kwita ku mibereho y’abarokotse.

Visi Perezida wa Ibuka Ntukanyagwe Jean Laurent ashima ingabo zabohoye Igihugu zigahagarika Jenoside. Ku nshingano zikomeye bafite zo kubabarira ababiciye, asaba kwerekana imibiri y'abo bishe. Asaba ko abakoze ibyaha bakanabihanywa n'inkiko bakidegembya bafatwa bakabiryozwa.

Meya Muzungu Gerald yihanganishije ababuriye ababo muri Jenoside, ahari ubu Umurenge wa Ruganda. Yasabye ababyeyi kubwiza ukuri abana babo ku ruhare rwabo n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba buri wese kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Urwibutso rwa Ruganda ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 15 y’Abatutsi bahiciwe; munsi y’ishuri rya Rwamuramira, nyuma yo kubeshywa ko hari inama bagiye kuhabakorera, bavuye ahari ibiro bya Komini Mwendo,naho bari bajyanywe bijejwe uburinzi. Iyo mibiri izimurirwa mu rwa Gashari.

Back