UMUYOBOZI W'AKARERE YAKIRIYE INDAHIRO Z'UMUHESHA W'INKIKO NA BA NOTERI
Abiherewe ububasha na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Madamu MUKARUTESI Vestine yakiriye indahiro z’Umuhesha w’Inkiko utari uw’umwuga na ba Noteri bashinzwe ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo mu mirenge ya Ruganda na Murundi.
Umuhesha w'Inkiko warahiye ni Gasana Athanase. Naho ba Noteri ni SIBORUREMA Oswald wo mu Murenge wa Ruganda na NDAGIJIMANA ABIZEYE Alphonse wo mu Murenge wa Murundi.
Umuyobozi w'Akarere yababwiye ko kurahira ari igihango baba bagiranye n'igihugu bityo ko bagomba kugikomeraho ntibagitatire, cyane ko atari buri mukozi wese wa leta urahira mbere yo gutangira akazi. Yabasabye gutekereza no kuzirikana iyo ndahiro aho bari hose.