UMUYOBOZI W'AKARERE MUZUNGU GERALD YASOBANUYE AKAMARO KA GAHUNDA Y’INTORE MU BIRUHUKO

Ku wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2025, mu Karere ka Karongi kimwe n’ahandi mu gihugu hatangijwe gahunda y’intore mu biruhuko.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Bwana Muzungu Gerald ari kumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye, abafatanyabikorwa n’abatoza b’intore, yatangije ku mugaragaro gahunda yo kwita ku rubyiruko ruri mu biruhuko yiswe Intore mu biruhuko, ifite insnaganyamatsiko igira iti ubuzima bwiza, agaciro kanjye.

Yavuze ko ari igikorwa gifite umumaro ukomeye wo gukomeza uburere ry’abana n’urubyiruko rwacu. Yibukije ko iyi theme ikangurira urubyiruko n’abana kwiyubaka, kugira ubuzima bwiza, kwirinda ibishuko byo mu biruhuko ndetse no gusigasira umuco n’indangagaciro z’abanyarwanda. Yunzemo ko abana n’urubyiruko bagize igice kini cy’abatuye u Rwanda bityo ko bakwiye kwitabwahobakarindwa kuba bajya mu ngeso mbi zibangiriza ubuzima muri ibi bihe by’ibiruhuko; bagatozwa gukunda igihugu, kwita ku buzima bwabo,  bagafashwa kwidagadura, kuvumbura no gukuza impano. Muri iki gikorwa abahize abanda mu kwerekana impano yo kubyina bahawe ishimwe.

Ku rwego rw’Akarere iki gikorwa cyatangirijwe kuri Etoile Rubengera mu Murenge wa Rubengera, ku rwego rw’Akarere hari site zifasha uru rubyiruko muri iyi gahunda 13 z’icyitegererezo, na 88 zisanzwe muri buri Kagari.

Back