Umuyobozi w'Akarere ka Karongi hamwe n'abandi bayobozi bakuru batandukanye basuye urubyiruko rugororerwa i Wawa
Uyu munsi Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Madamu MUKARUTESI Vestine ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Karongi, Ubuyobozi bwa Police mu Karere ka Karongi ndetse n'Abakozi b'Akarere (ushinzwe Urubyiruko, Sport n'umuco; Gender Officer na Director wa BDE Unit); basuye Urubyiruko rwo mu Karere ka Karongi ruri kugororerwa mu Kigo Ngororamuco kiri IWAWA mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro.
Igikorwa cyo gusura uru rubyiruko cyateguwe na NRS. uyu munsi Urubyiruko rwasuwe ni urwo mu Ntara y'Iburangerazuba n'iy'Amajyaruguru.
Iki gikorwa kandi cyitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba; Umuyobozi wa Transparency International Rwanda; Ubuyobozi bwa NRS; Ubuyobozi bwa Police y'Igihugu mu Ntara y'Iburengerazuba n'iy'Amajyaruguru; Abayobozi b'Uturere tugize Intara y'Iburengerazuba n'iy'Amajyaruguru.
By'umwihariko, Urubyiruko rwo mu Karere ka Karongi ruri kugororerwa mu Kigo Ngororamuco kiri IWAWA ni Abantu 65 barimo abashya 48 n'abagarutse 17.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba n'umuyobozi wa Police y'Igihugu mu Ntara y'Iburengerazuba baganirije Urubyiruko, barushimira ko ruri gukurikirana amasomo atangirwa IWAWA, barusaba guhinduka no kwitegura gutaha i Karongi bagashyira mu bikorwa ibyo bize (imyuga inyuranye), kandi bakazabera abo bazasanga urugero rwiza.
Bimwe mu bibazo Urubyiruko rwagaragarije Ubuyobozi harimo ikibazo cyo kuba bamwe nta Ndangamuntu bafite (27); ikindi na none nuko 10 muri urwo rubyiruko bagaragaje ko nta hantu ho kuba bafite.
Ibi bibazo kimwe n'ibindi bagaragaje Ubuyobozi bwabijeje kubafasha hashakwa umuti urambye wo kubikemura.
Igikorwa cyo gusura uru rubyiruko cyagenze neza.