Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda yasuye imihanda ya Feeder Roads yubatswe mu Murenge wa Rugabano.
Yasser El- Gammal Umuyobozi uhagaririye Bank y’Isi mu Rwanda yasuye Akarere ka Karongi mu rugendo rwo gusura aho imihana ya Feeder Roads yubakwa na RTDA ku bufanye na Bank y’Isi.
Yeretswe aho imirimo yo kubaka umuhanda wa beto, uhuza Rugabano na Gitesi by’umwihariko ukaba uri gukorerwaho igeregeza ry’imikomerere, uburambe no kumenya imihendukire yawo ugereranije n’uwa kaburimbo usanzwe.
Yasser El- Gammal yishimira kureba kure kw’abanyarwanda bahitamo ibikorwa bizaramba kandi byibanze mu guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu hagamijwe iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “ Abanyarwanda mureba kure, imbere cyane, mukora iby’ibanze bikewe, mureba cyane ejo hazaza.”
Eng.David Habiyakare, umukozi wa RTDA akaba n’inzobere mu bwubatsi bw’imihanda ya kaburimbo, asobanura ko iyi mihanda iramba kuko imyaka mike ishiboka kumara ari icumi naho ugatwara million100 Frw / km.
Karangwa James,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, yashimiye uruzinduko rwa E- Gammal ndetse n' imikoranire ya Bank y’isi mu mishinga itandukanye irimo inkunga itangwa mu burezi, ibikorwa remezo ,imibereho myiza, n’iyindi.
Karangwa James ati “turishimye kubw’uru rugendo rwanyu mu Karere kacu kandi tubashimiye ubufatanye mu mishinga itandukanye”
Uyu muhanda ufite km 5.5 wubatswe mu buryo butari ubwa Kaburimbo isanzwe kuko hari ibice byubakishijwe beto naho ibindi bikiri gukorwa ariko byose bigamije gusuzuma uburambe bwawo.
Abaturage bakoresha uyu muhanda basobanura ko uyu muhanda hari byinshi umaze kubagezaho dore ko mbere bari mu bwigunge batabasha kugenderana no guhahirana n’abandi ku buryo bworoshye kuko nta muhanda mwiza wari uhari.
Umwe muri bo yatubwiye ati “uyu muhanda watugejeje kuri byinshi , mbere nta modoka zahageraga ariko, ariko ubu tubona imodoka tukaba twanatega tukajya I Kirinda cyangwa tukagera ku muhanda mukuru, mbese urebye ni iterambere.”
Uyu muhanda wahaye abaturage cyane cyane urubyiruko imirimo mu gihe wubakwa ndetse ukaba n’uyu munsi utanga akazi ku bashoferi, abanyonzi n’abamotasoma ibikurikirari bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu.