UMURYANGO W’UMWANA WAGARAGAYE KU MBUGA NKORANYAMBAGA WAMUJYANYE KUMURERA
Mu minsi ishize mu Murenge wa Murundi ho mu Karere ka Karongi hagaragaye umwana w’umwaka n’amezi 18 wahazanywe n’umwari wamureraga nyuma yo kumuhabwa na nyina afite amezi atatu.
By’igihe gito uwo mwana yahise ahabwa Malayika murinzi wamwitagaho, hategerejwe ko umuryango we umutwara ukajya kumurera.
Ku wa 7 Kanama 2025, nyina w’uyu mwana usanzwe uba mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo yaje gutwara uwo mwana ngo ajye kurererwa mu muryango akomokamo. Ni igikorwa cyahagarariwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, NCDA, Umukozi ushinzwe kurinda no kurengera umwana mu Karere ka Karongi ari kumwe n'umukozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Ndera n’abagize umuryango w’uwo mwana.
Ni nyuma yuko ku bufatanye n'abakozi bashinzwe kurengera abana mu Karere ka Gasabo, abakozi b'umurenge wa Ndera, nyina w’umwana yabonetse akifuza ko ahabwa umwana we akazajya kwerekana umuryango wa Papa w'umwana utuye ku Ruyenzi (Kamonyi) kugirango bafatanye mu kurera uyu mwana.
Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Ndera yiyemeje gukomeza gukorana n'abakozi bashinzwe kurinda no kurengera umwana mu Karere ka Gasabo bakazagera mu miryango migari yo kwa se w'umwana kuko ariho nyina avuga ko umwana yaba akagira ubuzima bwiza.