UMURYANGO FH WAGABIYE INKA 45 ABAROKOTSE JENOSIDE BATISHOBOYE

Abagize umuryango utari uwa Leta, Food for the Hungry mu Rwanda (FH) batangiye igikorwa cyo kugabira inka  45 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu gice cya Bisesero, ni ukuvuga mu mirenge ya Rwankuba, Twumba, Mubuga na Gishyita.

Iki gikorwa barimo gufatanyamo na Jean Hahhling uba mu mahanga, bagitangiye ku wa 29 Kamena 2026, ubwo bashyikirizaga inka imiryango hafi 10 ituye mu Bisesero.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Bwana Muzungu Gerald yabashimiye icyo gikorwa cy’ineza barimo gukora baremera imiryango y’abatishoboye kugirango irusheho kugira ubuzima n’imibereho myiza nk’abari bafite inka ariko bakaza kuzicuzwa n’ababiciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abahawe inka bishimiye uyu mushinga babivanye ku mutima, kuko inka bahawe zizabafasha kurera abana ku bakibafite, ikabafasha kubona ifumbire no gusigasira igicaniro nk’abari barigeze kukigira mbere ya Jenoside.

Munyaburanga Philemon wahawe inka avuga ko ayishimiye, mbere ya jenoside yari afite inka 5 zariwe n’abicanyi, bigatuma nyuma ubuzima bumusharirira, ariko Leta ikaza kubagoboka ikabaha inka nyuma ya Jenoside yamufashije kwikenura none iyo yahawe none ikazamufasha gukomeza kwiteza imbere.

Umuyobozi wa FH mu Rwanda, Jerry Kazadi  yavuze ko baje kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, ariko banatekereje no koroza inka imiryango itishoboye bafatanyije n’akarere bagatoranya imiryango 45 ihabwa inka zibafasha gukomeza kudaheranwa biteza imbere. Yasabye abazihawe kuzitaho zikazababyarira umusaruro.

Abagize FH babanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero bunamira imibiri isaga ibihumbi 50 ihashyinguye.

Back