UMURENGE WA RUBENGERA WATWAYE IGIKOMBE CY’IRUSHANWA UMURENGE KAGAME CUP
Ikipe y’Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, yatwaye igikombe cy’irushanwa Umurenge Kagame Cup mu irushanwa ry’umupira w’amaguru mu bagabo, mu mukino wabereye kuri stade Kamarampaka ya Rubavu.
Uyu mukino wabaye ku wa 29 Werurwe 2026 wahuje Rubengera n’Umurenge wa Gisenyi, usanzwe warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, mu gutera penalitiki Rubengera itsinda 8-7.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yasabye abahagarariye iyi ntara mu irushanwa ryo ku rwego rw’Igihugu bagiye gukomerezamo barimo n’Umurenge wa Rubengera kuzahesha ishema intara, bakarangwa n’imyitwarire myiza kuko ari yo yubakiyeho byose, ariko bagatwara n’ibikombe.
Yunzemo ko siporo ari ubuzima, kandi imiyoborere myiza ishingiye ku kugira ubuzima bwiza. Yatanze inama zo kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kwirinda kwishora mu biyobyabwenge no gutanga amakuru yaho biri n’ababikoresha ngo byamaganwe. Yasabye kandi urubyiruko kwirinda gucikiriza amashuri, kwizigamira ndetse no guharanira ibindi byiza.
Rubengera ni imwe mu makipe iri mu amaze gutwara inshuro nyinshi iki gikombe ifite inshuro ebyiri.