UMURENGE WA BWISHYURA WATSINZE UWA KIMONYI MU MUKINO WA MBERE W'IRUSHANWA KAGAME CUP
Akarere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, Hotel Bethany, na Kivu Watt bagize uruhare runini mu gutsindira Ikipe y’abagabo ya Bwishyura mu irushanwa rya Kagame Cup.
Ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, Umurenge wa Bwishyura watsinze uwa Kimonyi 1-0 mu mukino wabereye ku kibuga cy’imikino cya Mbonwa, mu Karere ka Karongi.
Umukino watangiye amakipe yombi agaragaza ishyaka rikomeye, ariko igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibonye igitego. Mu gice cya kabiri, Bwishyura yagaragaje ubwitange bukomeye, kugeza ubwo yabonye igitego mu minota itatu ya nyuma. Perezida wa Komite ya Bwishyura, Urimubenshi Aimable, yashimiye abafatanyabikorwa, Hotel Bethany na Kivu Watt, ndetse anizeza abafana ko ikipe yabo izakomeza gukora cyane mu myiteguro y’umukino wo kwishyura uzabera i Musanze.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yashimiye abafana bitabiriye umukino, ashimangira ko gukinira ku kibuga cya Mbonwa ari ikimenyetso cy'imiyoborere myiza igihugu gifite, kuko ari nacyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yiyamamarijeho muri aka Karere.