UMURENGE WA BWISHYURA WAKINNYE UMUKINO WA ¼ MU IRUSHANWA UMURENGE KAGAME CUP

 Ikipe y’umupira w’amaguru mu bagabo y’Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi ihagarariye Intara y’Iburengerazuba yakinnye umukino wo kwishyura mu irushanwa Umurenge Kagame Cup wabereye kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze ku wa Gatatu tariki ya 14 Gicurasi 2025.

Mu mukino ubanza wabereye ku kibuga cy'imikino cya Mbonwa mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, ikipe ya Bwishyura yatsinze iya Kimonyi ihagarariye Akarere Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru igitego 1-0, mu gihe mu mukino wo kwishyura warangiye Kimonyi itsinze Bwishyura ibitego 3-1. Ni umukino ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba witabiriwe n’Intumwa ya Guverineri, ku rwego rw’Akarere ka Karongi hari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Bwana Muzungu Gerald, hari kandi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Meya wa Musanze.

Back