Umurenge Kagame Cup: Karongi yitwaye neza yegukana ibikombe n’imidari
Mu gikombe Umurenge Kagame Cup cyari kimaze iminsi kibera ku rwegorw’igihugu, Akarere ka Karongi katwayemo ibikombe bibiri, kegukana umwanya wa gatatu mu mukino wa maboko Basiketi (Basketball) ndetsen’uwambere mu gusignwa muri metero 5,000.

Umukozi w'Akarere Ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo yishimira ibikombe
Muri ikigikombe cy’imiyoborere myiza Kagame Cup, ibikombe Karongi yatwaye ni icy’umukino w’amaboko Volleyball mu bakobwa, kunyonga igare mu bakobwa (Cycling), umwanya wa gatatu muri Basketball mu bagabo ndetse n’umwanya wa mbere mu gusiganwa kumaguru muri metero ibihumbi bitanu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Karongi yakira igikombe
Ingabire Claire Kapiteni w’ikipe y’abakobwaya Volley ball yegukanye igikombe yashimiye ubuyobozi bw’abafashije bukababa hafi ndetse ashimira n’abakinnyi ku bwitange bagize.
Ati“ Nshimiye abakinnyi bange cyane, mwakoze ibishoboka byose tukaba tugeze aho dutwara igikombe, kandi ntabwo ibi twari kubigeraho tutabifashijwemo n’abayobozi beza, batubaye hafi baradufasha niyo mpamvu murebe iki gikombe twazanye.”

Abakinnyi bari bishimye
Manishimwe Jeanette wo mu Murenge wa Bwishyura, Kapiteniw’ikipe y’amagare yegukanye igikombe mu bakobwa,nawe yashimiye ubuyobozi bw’Akarere bwababaye hafi mu nzira yose banyuzemo ndetse n’ikipe bafatanyije kugira ngo batware iki gikombe.
Ati“ Ndashimira ubuyobozi bw’ Akarere kuba bwaratubaye hafi, badushyize hamwe baduha ibyo dukeneye batwitaho niyo mpamvu natwe twitwaye neza, ndashimira kandi abakinnyi bagenzi bange twakoreye hamwe turafashanya none tugeze ku ntego twari twihaye.”
Bigoreyiki Eliezer wo mu Murenge wa Rugabano wabaye uwa mbere mu gusiganwa ku maguru muri metero 5000, yavuze ko gusiganwa kumaguru ari umukino uhuza abantu bityo kuba warashyigikiwe n’Akarere ari ikintu kiza cyane, yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Akarere kuba karabafashije.
Ati“ nabaye uwa mbere ku rwego rw’imirenge mu Gihugu hose, ibi sinari kubyishoboza ntabifashijwemo n’ubuyobozi bwiza bw’Akarere, baduhurije hamwe twitoreza hamwe nk’abakinnyi bidufasha kwitwara neza ndabashimiye cyane”

Byari ibyishimo ku bayobozi n'abakinnyi
Bikorimana J Baptiste ushinzwe urubyiruko umuco na siporo kurwego rw’Akarere, yashimiye aba bakinnyi kubw’ubufatanye bagaragaje. Urugendo rurerure bakoze none bakaba batwaye ibikombe.
Ati“ ni iby’agaciro birashimishije cyane mwakoresheje imbaraga nyinshi, mushaka guhesha ishema Akarere kanyu none mubigezeho, muri intore kandi ndabashimiye cyane kubw’urugendo rurerure mubashije gusoza neza.”
Karangwa James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashimira abakinnyi ndetse ababwira ko n’Akarere kabashimiye kubwo kugahesha ishema ndetse bakanarihesha Intaray’Iburengerazuba.
Ati“nshimiyePerezidawaRepubulika Paul Kagame kubwo gutekereza kuri ikigikombe kiduhuza twese Abanyarwanda, nshimiye abakinnyi n’abatoza. Mwagaragaje ikinyabupfura, kubahana kandi mukoresha imbaraga nyinshi, natwe tuzakomeza tubafashe kandi turizera ko umwaka utaha muzazanan’ibindi bikombebyinshi.”
Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup ni amarushanwa akinwa hagamijwe gushimangira imiyoborere myiza ndetse no gufasha abaturage gusabana binyuze muri siporo.