Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'Uburezi yasuye Karongi
Kuri uyu wa 09 Kamena 2021, Akarere ka Karongi kasuwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Ushinzwe ICT na TVET, Hon. Irere Claudette.
Umunyamabanga wa Leta, Hon. Irere Claudette (Wambaye agapfukamunwa kirabura) yakiriwe n'abayobozi batandukanye
Uyu Muyobozi yakiriwe na Mayor w’Akarere ka Karongi, Madamu Mukarutesi Vestine, ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’Umutekano zikorera m,u Karere Karongi.
Basuye uruganda rw'amatafari ya kijyambere
Urugendo rw’uyu Muyobozi rwari rugamije kureba bimwe mu bikorwa by’uburezi bugamije guteza imbere imyuga. Akaba yasuye ishuri rya Rubengera TVET School, aho umufatanyabikorwa Swiss Contact yaryubakiye inyubako z’amacumbi(Icumbi ry’abakobwa, n’icumbi ry’abahungu), n’Uruganda rukora amatafari agezweho.

Beretswe uko amatafari akorwa
Muri uru rugendo kandi Umunyamabanga wa Leta yasuye IPRC Karongi aho yanagaragarijwe umushinga ugiye gukorera muri TVET.