UMUNYAMABANGA WA LETA MURI MINALOC YITABIRIYE UMUGANDA WATANGIRIJWEMO UBUKANGURAMBAGA BWO KURWANYA IMIRIRE MIBI MU BANA
Ku wa 30 Ugushyingo 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc, Madamu Kayisire Marie Solange yitabiriye umuganda ngarukakwezi wabereye mu Kagari ka Gitega mu Murenge wa Rugabano waranzwe no gutera ibiti no gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu bwiswe ‘Jyejuru Kibondo’.
Uyu muganda kandi wabereye mu midugudu yose igize Akarere ka Karongi.
Muri uyu muganda wahuriranye no gusoza ukwezi kwahariwe uruhare rw’abaturage mu igenamigambi, ingengo y’imari n’imihigo 2025-2026, Madamu Kayisire Marie Solange yibukije abaturage ko igenamigambi rihera mu ngo zabo ntibibagirwemo kurwanya igwingira ry’abana bazavamo abagirira akamaro Igihugu.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere, Bwana Muzungu Gerald yavuze ko gahunda ya Jyejuru Kibondo, Akarere kazafatanyamo na World Vision izafasha abana kugira imibereho myiza barindwa igwingira bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu cy’uko abagwingiye bava kuri 32.5% mu 2020 bakaba 15% mu 2029.
Ku bijyanye n’igenamigambi Bwana Muzungu yerekanye ibyakozwe mu Murenge wa Rugabano mu myaka 7 ishize birimo gusana ikigo nderabuzima cya Rugabano, kongera ubuso buhingwaho icyayi, kubaka umudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano, ibikorwa bivana abaturage mu bukene nko kubaka uruganda rutunganya icyayi rwa Rugabano, gutanga inka muri gahunda ya Girinka n’ibindi.
Yatanze ubutumwa bwa:
Minaloc bwo kwimakaza isuku mu ngo n’ahahurirq abantu benshi ndetse no gukorana na sosiyete zitwarq imyanda, kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubukorerabushake,
Ubutumwa bwa Minisiteri y’uburimganire n’iterambere ry’umuryango bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,
Ubutumwa bw’urwego rw’Umuvunyi, aho buri mwaka u Rwanda rwifatanyan’amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa. Urwego rw’Umuvunyi rwateguye icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kizaba guhera kuwa 30/11/2024 kugezakuwa 09/12/2024 ku nsanganyamatsikoigira iti "Dufatanye n’urubyiruko kurwanya ruswa:dutegure inyangamugayo z’ejo hazaza"
Ubutumwa bw’Inama y’Igihugu y’ abantu bafite ubumuga, aho buri mwaka hizihizwa umunsi w’abantu bafite ubumuga, bityo tariki ya 3 Ukuboza 2024, u Rwanda ruzifatanya n‘ Isi yose mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’abanru bafite ubumuga. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2024 iragira iti: “Kuzamura uruhare rw’abantu bafite ubumuga mu miyoborere, twubaka ejo heza”, bizabanzirizwa n’Icyumweru cyahariwe kuzirikana uruhare rw‘abantu bafite ubumuga kizaba kuva kuwa 26Ugushyingo 2024 kugeza kuwa 03Ukuboza 2024.
Ubutumwa bw’Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) gisaba buri wese ufite umutungo utimukanwa kumenyekanisha umusoro w’umwaka 2024 kuko sisitemu yo kumenyekanisha umutungo utimukanwa ifunguye.
Ubutumwa bw’ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF)kiramenyesha Abanyarwanda bose ko cyatangije Ukwezi k’ubukangurambaga bugamije kwihutisha serivisi,kumenyekanisha ibikorwa by’Ikigo no guteza imbere imishinga mito n’iciriritse. Uko kwezi kwatangiye ku itariki ya 01 Ugushyingo 2024 kukazarangira kuya 31 Mutarama 2025. Abaturage b’Akarere ka Karangi basabwa kwirinda ibiza bava ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, kwimuka ahari amanegeka.
Umuyobozi Mukuru wa NCDA yavuze ko Leta ihangayikishijwe n’imibereho y’abaturage barimo n’abana bituma ishyiraho uburyo bwo kubitaho, bityo ko ababyeyi bakwiye gushyiraho akabo kuko ari bo bafite inshingano zo kurera abana babo kugira ngo bazigirire akamaro.
Madamu Ingabire Assumpta yashimye gahunda ya Jyejuru Kibondo, ije gufasha gushyira imbaraga mu mikurire myiza y’abana, ifite insanganyamatsiko igira iti “ Hehe n’igwingira mu Karere ka Karongi, umwana utagwingiye, ishema ry’umuryango”.
Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Madamu Pauline Okumu yavuze ko baje gufasha abana kugira ubuzima bwiza, babakurikirana, abafite ibibazo by’imirire mibi bakitabwaho by’umwihariko, n’abaturage bakazafashwa muri gahunda y’isuku n’isukura bagezwaho amazi meza.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco yavuze ko kurwanya igwingira n’imirire mibi ari urugendo rukiri rurerure ariko biciye mu bufatanye bazabirwanya mu rwego rwo guharanira ko umwana utagwingiye aba ishema ry’umuryango.
Uyu muganda waranzwe no gutera ibiti bivangwq n’imyaka ndetse n’imboga zizifashishwa kurwanya imirire mibi mu bana, witabiriwe kandi n’abagize inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, abafatanyabikorwq mu byiciro bitandukanye barimo imiryango itari iya Leta ifatanya n’Akarere mu guteza imbere abaturage, inzego z’umutekano n’abandi. Mu midugudu hakozwe ibikorwq byo gusana ibikorwaremezo birimo imihanda, hatangirwq n’ubutumwq bwo kwicungira umutekano, kwishyura ubwisungane mu Kwivuza 2024-2025, Ejo Heza, Gahunda y'Amatora, VUP/FS, Ubumwe n’ubudaharenwa n’ibindi.