UMUNYAMABANGA WA LETA MURI MINALOC YATANGIJE UBUKANGURAMBAGA BW’ISUKU ASABA ABATURAGE KUGIRA ISUKU HOSE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu  (MINALOC) ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Ingabire Assumpta yatangije ubukangurambaga  bugamije gukangurira abantu kugira umuco w’isuku ku rwego rw’igihugu buzamara umwaka, yabutangirije mu Murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi aho yifatanyije n'abaturage mu muganda rusange ngarukakwezi wabaye kuwa 27 Gicurasi 2023, aho basibuye imirwanyasuri yasibwe n'ibiza byibasiye ibice birimo aka karere.

Ubwo bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti " Isuku hose ihera kuri njyewe."

Yasabye abaturage kuyigira umuco, agira ati “Isuku ni isoko y'ubuzima. Mube smart nk'uko igihugu ari smart.”

Yunzemo ati "Kutagira isuku ihagije bigira ingaruka zirimo kurwara indwara ziterwa n'umwanda."

Yasabye buri muturage kugira isuku hose, yibanda cyane cyane ku:

- Isuku ku mubiri

- Isuku mu ngo zacu

- Isuku y'ahadukikije

- Isuku ku matungo yacu.

Abasaba kandi guhindura isuku umuco, bakabizirikana, kandi bakabisubiramo buri munsi.

Abaturage kandi basabwa kandi guhorana imvugo igira iti “Sinteza umwanda kandi sindebera umwanda!”

Umudepite mu Nteko ishinga Amategeko Hon. Ntezimana Jean Claude wari kumwe na bagenzi be babiri mu ruzinduko bagiriye muri aka karere, aho banifatanyije n'abaturage mu muganda yabasabye kugira isuku y'umubiri n'iy'aho batuye, kuko ari byo bizatuma bagira ubuzima burambye. Ibyo ngo bijyana no kwambara imyenda isukuye, gukaraba kenshi, koza amenyo ndetse no gutema iihuru by'aho batuye.

Back