Umudugudu w'Icyitegererezo, iterambere ryihuse!!
Mu rwego rwo kugeza buri muturage ku Iterambere kandi ryihuse, hatekerejwe gahunda y'umudugudu w'Icyitegererezo.
Hatoranyijwe umudugudu umwe muri buri murenge. Hifashishijwe imihigo y'umuryango, n'izindi gahunda za leta.

MICO Patrick, Umukozi wa Rwamrec hamwe na Twambajemariya Jeanne D'Arc, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Abagore muri Karongi
Uyu mudugudu uzasinyana amasezerano n'ubuyobozi bw'Akarere, ko uzaba ari umudugudu uzira ibibazo bibangamira umutekano ku buzima bw'abantu(human security) aribyo
- igwingira n'imirire mibi,
- isuku nke no kurarana n'amatungo,
- inzu zidakurungiye no kutagira udutara tw'amasahane,
- amakimbirane ko kuvana abana mu mashuri
-Kutagira mituweri no kubyara indahekana ndetse n'ibindi.
Ku bufatanye bw'Akarere n'Umufatanyabikorwa Rwamrec mu mushinga PREVENTION+, kuri uyu wa 25Nzeri 2019, ku Karere ka Karongi habereye inama yiga ku ikusanyamakuru ku midugudu yatoranyijwe.

Inama yitabiriwe
Abatumiwe mu nama ni
-Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge bose
-Abanyamabanga nshingwabikorwa na ba SEDO b'Utugari turimo imidugudu yatoranyijwe, CNF kuva ku mudugudu watoranyijwe kugera kumurenge ku murenge, abakuru b'imidugudu n'abajyanama b'ubuzima na ba Perezida b'umugoroba w'ababyeyi.
Ubuyobozi bufite gahunda yo kugeza iterambere kuri buri muturage, umuryango niryo shingiro rya byose. Kubw’ibyo ni ngombwa ko witabwaho kuko nta terambere igihugu cyageraho, umuryango ugikennye.