Ubuzima bwiza bw'Umubyeyi n'Umwana, umukoro wa buri wese mu muryango
Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2019, Mu Murenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi hizihirijwe, ku rwego rw’Igihugu, Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana.

N'ubwo imvura yari nyinshi, abaturage bari bitabiriye cyane
Muri uyu munsi umushyitsi mukuru yari Dr. Ndimubanzi Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima wari kumwe n’umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse, Mayor karongi Mukarutesi Vestine, Umuyobozi muri OMS /Rwanda, Dr. Mwinga Kasonde, ,DG muri RBC,inzego z'umutekano,abakozi bose bafite aho bahurira n'ubuvuzi n'Abaturage.

Dr. Ndimubanzi Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima yahaye abana ikinini
Nyuma yo gutangiza ubu bukangurambaga hatangwa ikinini ku bana nk’urukingo rw’inzoka, abari bitabiriye ubu bukangurambaga bahawe ibiganiro aho, abayobozi batandukanye:

Umuyobozi w'Intara y'Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse yaganirije abari mu bukangurambaga
- Kuboneza urubyaro,babyara abo bashoboye kurera,kurwanya ipfu z'abana n'Ababyeyi.
- Kwita kw'isuku bakaraba intoki.
- Kurwanya indwara ziterwa n'Umwanda.
- Gukangurira abaturage kugira umuco wo gutuma abana bakura neza.
- Kurwanya imirire mibi igaragara mu muryango Nyarwanda.
Mu ijmbo rye, Umuyobozi muri OMS mu Rwanda; Dr. Mwinga Kasonde yasabye ababyeyi kubyara inda bateguye kandi bakarera abana ku bagakurana ubuzima bwiza.

Imiryango yatanze ubuhamya ku buryo biteje imbere babikesha kuboneza urubyaro
Yagize ati «Buri nda isamwe igomba igomba kuba yateguwe kandi umwana uvutse akaba umwana w’inziramuze.»
Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi yagarutse ku nshingano za buri wese mu bagize umuryango mu kwita ku buzima bw’umwana.
Yagize ati «buri wese mu muryango arasabwa kwita ku buzima bw’umubyeyi ku va agisama ndetse n’ubw’umwana cyane cyane hitabwa kuri gahunda yokuboneza urubyaro kuko iyo umubyeyi abayara nta kuruhuka bimugiraho ingaruka zo kurwaragurika, ikindi kandi buri wese akwiye kwita ku isuku mu gihe cyo kugaburira abana kandi bakagaburirwa indryo yuzuye. Ni ibintu biriwese akwiye gukora hagamijwe kurinda abana guhura n’ikibazo cyo kugwingira mu mikurire yabo.»
Gahunda y’ubuzima bw’Umubyeyi n’umwana irakomeza aho abantu bose bakangurirwa kugira uruhare mu guteza imbere ababyeyi n’abana hirindwa ibyatera igwingira ry’abana.