UBUYOBOZI BWEGEREYE ABATURAGE BUBASHISHIKARIZA KWITEZA IMBERE
Ku wa 11 Nzeri 2025, mu Kagari ka Byogo, Umurenge wa Mutuntu habereye ibiganiro n’abaturage batangiye ibikorwa by’ubucuruzi bigamije kwiteza imbere no kwinjiza amafaranga, bashishikarizwa gukomeza guteza imbere imibereho yabo binyuze mu kwizigamira.
Aba baturage baganirijwe ku kwizigamira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya ,kugira inama yo kwegera ibigo by’imari iciriritse kugira ngo bongere igishoro, gukangurira abandi baturage kugira umuco wo gukunda umurimo no kwigira no uteza imbere umuco wo kuzigama no kugurizanya, hamwe no korora amatungo magufi, nk’uburyo bwo gukoresha neza umutungo muke.
Ibyo babikanguriwe n’umukozi ushinzwe guteza imbere umurimo mu Karere ka Karongi, Madamu Nyiranturanyeninkiko Anitha wari kumwe n’ushinzwe iterambere mu Kagari ka Byogo.
Uyu mukozi yasuye kandi abaturage babonye akazi mu mirimo yo kubaka inzu yasenywe n’ibiza mu Murenge wa Bwishyura. Abo bakozi bagiriwe inama yo kuzigama igice cy’umushahara wabo kugira ngo nyuma y’irangira ry’iyo mirimo badahita basubira mu bushomeri, ahubwo babashe gukomeza kwiteza imbere bifashishije ayo mafaranga bizigamiye.