UBUYOBOZI BW'AKARERE N'ABAFATANYABIKORWA BAHURIYE MU GIKORWA CYO KUVUGUTIRA UMUTI IKIBAZO CY'INGO ZIBANA MU MAKIMBIRANE
Kuwa 29 Ugushyingo 2023 , Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Madamu MUKASE Valentine yayoboye inama y'abafatanyabikorwa yarebeye hamwe gahunda yo gukurikirana ingo zifite ibibazo by'amakimbirane uko irimo kugenda n’uko abafatanyabikorwa bayigabanye bari kuyikurikirana kugira ngo isohoke muri ayo makimbirane, uburyo bw'imitangire ya raporo no kurebera hamwe ahaba hari imbogamizi kugira zishakirwe ibisubizo.Ni muri gahunda y'ubukangurambaga bw'iminsi 16 yahariwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Iyo nama yabereye kuri kuri Centre d'accueil Home Saint Jean yitabiriwe kandi n’abo bafatanyabikorwa biganjemo abayobozi b’amadini n’amatorero, imiryango itari iya Leta isanzwe yita ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Karongi ndetse n’abagize inama y’umutekano itaguye y’aka karere, abahagarariye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge
Bamwe mu bayitabiriye barimo umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Madamu MUKASE Valentine, Umuyobozi w'Ingabo mu Turere twa Karongi na Rutsiro, Umuyobozi wa Police mu Karere ka Karongi n'uUmuyobozi wa RIB mu Karere ka Karongi