UBUYOBOZI BW’AKARERE BWAKOZE INAMA KU CYEREKEZO KIRAMBYE CY’UBUHINZI N'UMUTUNGO KAMERE
Kuri uyu wa 24 Werurwe 2025, Mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Karongi habereye inama y’ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere, yitabiriwe n’abayobozi barimo Visi Meya w’agateganyo ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere w’agateganyo, Umuyobozi w’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere n’Abakozi batandukanye bo muri iryo shami
Barebeye hamwe imishinga itandukanye iri gushyirwa mu bikorwa mu ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere, ibibazo bisaba ubuvugizi n’ibindi.
Bimwe mu byemezo byafashwe birimo ibireba umushinga urimo gukorerwa mu Mudugudu w’icyitegerezo wa RWUFI, aho banzuye ko umushinga wo kuwagura ugomba gusubukurwa vuba bishoboka, kugenera umurenge ingengo y’imari yo kugura ibiti by’imbuto n’iby’imikurire myiza y’ubutaka bizaterwa muri uwo mudugudu, no gutanga raporo ya buri munsi ku ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.
Umushinga wa Nyabahanga: Gutanga inyigo y’umushinga mu Kigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi (RWB) kugira ngo itange ibitekerezo bya nyuma. Gushyiraho gahunda y’uko umushinga uzabungabungwa n’ibipimo bizagenderwaho mu guhitamo abagenerwabikorwa.
Umushinga wo gukora amaterasi, hemejwe gukorana inama n’abagenerwabikorwa kugira ngo bategurirwe ibikoresho bizatangwa umwaka utaha.
Naho ku mushinga wo Kubungabunga Amashyamba, hanzuwe gukora inama kuri Webex hagaragazwa aho umushinga ugeze no gukora ubugenzuzi bw’ibiti byatewe.
Ku bijyanye n’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, hemejwe gutumira komite ishinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubucukuzi kugira ngo basuzume ibibazo bikibangamiye uyu mushinga.