UBUYOBOZI BW’AKARERE BWAKORANYE INAMA N'ABAGIZE SOSIYETE Y’ITERAMBERE RYA RUBENGERA
Kuri uyu wa 4/6/2025 ku biro by'Akarere ka Karongi Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Madame Julienne NTAKIRUTIMANA yakoranye inama n'abashoramari ba RUCID (COMPANY RUBENGERA COMPANY FOR INTERESTED DEVELOPMENT)
Ibyaganiriweho birimo gusaba abashoramari ba RUCID gutanga inama ku cyerekezo ry'Iterambere ry'Akarere ndetse n'uko babona imikorere n'imikoranire n'ibyanozwa; kuganira kuri Company icyabuze n'icyakorwa kugira ngo inyubako bashoyemo imari yuzure ikorerwemo yose.
Hatanzwe ibitekerezo binyuranye harimo iby'ingenzi bikurikira, bagaragaje ko mu gihe cyahise hari byinshi byadindiye kubera ibitaranogejwe mu kubaha serivisi mu kubona ibyangombwa by'ubutaka. Ariko ubu biri kugenda bikemuka ko atari nka mbere. Berekanye ko usanga abafite amafaranga yo kuba bashora imari mu Karere bahitamo kwigira ahandi kuko Akarere ka Karongi kataborohereza .
Basobanuriwe ikibazo kigihari cy'uko Akarere katarabona ibikoresho bifata ibipimo by'ubutaka (GPS) ariko ko hari gahunda ihari y'ukwezi k'ubutaka(land month) kuzakemurirwamo ibibazo byinshi byadindiye ku buryo n'ibyo bikoresho bizaba byabonetse.
Bagaragaje ikibazo cy'imihanda idahari cyangwa imeze nabi ari nabyo bitorohereza ababishaka kugira aho bashora imari. Bagaragarijwe ko mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo hari imihanda igiye kunyuzwamo imashini . Icyo basabwe ni umusanzu wabo batanga amavuta kandi byabyakiriye neza.
Ikindi ni uko bagiye kurangiza inyubako yabo igatangira gukorerwamo icyabibuzaga ni icya ngombwa kuko icyo bari bafite cyari cyararangiye kandi gusaba ikindi byahise bitangira ndetse no gutunganya parikingi imodoka zikazajya zihacungirwa umutekano.
Biyemeje gushora imari no kubaka amagorofa muri uyu mujyi, bakabishishikarizwa.
Umuyobozi nawe yabemereye ubufasha bwose bushoboka abasaba kujya bamenyesha icyo babona kidindira. Ikindi ni uko basobanuriwe iby'imisoro n'ibirarane by'abadasora kandi babyumvise neza.
Bose bashimye iyi nama kuko ari ingirakamaro.