UBUYOBOZI BW’AKARERE BWAKIRIYE BA DASSO BASHYA N’ABAKORA IRONDO RY’UMWUGA
Kuri uyu wa 09 Kanama 2024, ubuyobozi bw’Akarere bwakiriye ba DASSO bashya 30 n’abakora irondo ry’umwuga. Bahawe impanuro n’Umuyobozi w’Akarere Madamu MUKASE Valentine na Brig Gen Albert RUGAMBWA uyobora Brigade ya 201, zigaruka ku gukunda igihugu no kucyimana ndetse no gukorera abaturage uko bikwiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yabasabye gukora ibishoboka byose bagafatanya n’abaturage mu gucunga umutekano bagakumira ikibazo cyose gishobora kuvuka cyaba ubujura n’ibindi bibazo.
Brig Gen Albert RUGAMBWA yabasabye gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda, soko y’ibyiza byose. Yabasabye kugira uruhare rufatika mu gucunga umutekano bafatanyije n’izindi nzego, aho babonye ikibazo bakakigeza ku babishinzwe.
Aba bayobozi kandi babasabye gushyira umuturage ku isonga, bakirinda ibikorwa byose byatuma ababona nabi, bakibuka ko mbere ya byose ari we bakorera, basabwe kwirinda ingeo mbi zirimo kurya, ruswa, ubusinzi n’ibindi kuko baba bagambanira igihugu aho kucyubaka uko babyiyemeje.