UBUYOBOZI BW’AKARERE BWAGARAGARIJE ABANYAMAKURU URUHARE RW’UMUSHINGA PRISM MU GUTEZA IMBERE ABATURAGE
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bweretse abanyamakuru basaga 20, barimo kureba uruhare rw’umushinga PRISM mu gufasha abaturage kwiteza imbere; bagira imibareho myiza.
Uyu mushinga PRISM, Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Market, mu rurimi rw’amahanga (Icyongereza), ugamije guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi n’ibayakomokaho no bishakira amasoko. Watangiye gukorera mu Karere ka Karongi muri 2021 , bitaganyijwe ko uzageza mu 2026.
Abagenerwa bikorwa b’ikubitiro b’ibikorwa by’uyu mushinga ni abaturage babarurirwa mu cyahoze ari icyiciro cya I n'icya II by’ubudehe, borojwe amatungo magufi ari mu bwoko 3: Intama, Ingurube n’inkoko. Uyu mushinga kandi wafashije amatsinda y’urubyiriko nayo ahabwa aya matungo.
Uyu mushinga PRISM uterwa inkunga n'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi IFAD, ugirwamo uruhare na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ugashyirwa mu bikorwa binyuze mu kigo giteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Madamu Ntakirutimana Julienne yababwiye ko hatanzwe amatungo 2049 mu mirenge itanu y’Akarere ka Karongi, yatumye abaturage biteza imbere, imibereho yabo irahinduka, bafasha kurwanya imibereho mibi mu muryango, by’umwihariko, imirire mibi ku bana, batozwa umuco wo gukorera mu matsinda, barizigamira, ndetse batozwa no korozanya bikomeza imibanire myiza hagati y’abaturage. Mu byatanzwe muri uwo mushinga harimo ingurube 383 zahawe imiryango 270 n’ihene 455.