UBUYOBOZI BW’AKARERE BWAGANIRIYE N’UMUFATANYABIKORWA SNV MU GUFASHA URUBYIRUKO GUHANGA IMIRIMO

Umuyobozi Wungirije w'Akarere, Bwana Muzungu Gerald, hamwe n'Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Madamu Umuhoza Pascasie, bakiriye abayobozi bo muri SNV kugira ngo baganire ku mushinga wa Year-R (Ubucuruzi bw'Urubyiruko mu Buhinzi mu Rwanda).

 Uyu mushinga ugamije by'umwihariko guteza imbere abagore b'ingeri zose bari hagati y'imyaka 18 na 35, ukaba uteganywa gushyirwa mu bikorwa mu turere 10, harimo Akarere ka Karongi. 

Uretse guteza imbere ibihingwa by’imboga (horticulture) uzanateza imbere abakora ubworozi bw'inkoko, no gufasha imishinga mito n'iciriritse.

Uyu mushinga uzamara igihe cy'imyaka itanu, ugamije gufasha abantu 4,000 mu Karere ka Karongi, aho 70% byabo ari abagore bakiri bato, 25% ari abagabo bakiri bato, na 5% ari abantu bafite ubumuga. Uyu mushinga wamaze gutangira.

Nyuma yo guhura n'abayobozi b'akarere, abahagarariye SNV bagiranye ibiganiro n'amatsinda atandukanye yo mu Karongi kugira ngo basobanurire abaturage uyu mushinga.

Umuyobozi Wungirije w'Akarere, Bwana Muzungu Gerald yashimiye SNV kuri aya mahirwe yageneye urubyiruko, avuga ko bazakomeza gufatanya ngo ugere ku ntego kandi n'abagenewe amahirwe ababyarire umusaruro.

Back