UBUYOBOZI BW'AKARERE BWAGANIRIYE N'ABAHAGARARIYE AMATSINDA Y'ABASHORAMARI KU ITERAMBERE RY'AKARERE

Ku cyumweru tariki ya 1 Kamena 2025, muri Delta Hotel mu Karere ka Karongi habereye inama yahuje abahagarariye Amatsinda y'Abashoramari atandukanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi baganira ku bijyanye n’ubufatanye mu iterambere ry’aka Karere. Iyi nama yobowe n' Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Bwana MUZUNGU Gerald yitabiriwe kandi n' Abayobozi batandukanye barimo, abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Karongi, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere n’abayobozi b'Amashami (Planning Unit, Finance Unit na BDE Unit). Abandi bayitabiriye ni abahagarariye amatsinda y’ubuhinzi, Ubukerarugendo, Ubworozi, Uburezi, Gutwara abantu n'ibintu, Imikino n'Imyidagaduro, Kurengera ibidukikije; Imiturire y'Umujyi, Kumenyekanisha Akarere n'ubwiza bwako n’Ubukerarugendo n'Amahoteli. Muri iyi nama harebwe ku ngingo zikurikira: kurebera hamwe imyanzuro yafashwe mu nama yabaye mu kwezi kwa cyenda, Kugaragaza Abayobozi b'Amatsinda yashyizweho no Kugaragaza ibikorwa by'Amatsinda n'uburyo azakora. Muri iyi nama, hatanzwe ibitekerezo byafasha Akarere gutera imbere: 1. Gushyiraho ikiranga serivise z' Akarere ka Karongi mu mujyi wa Bwishyura (screen, Map) 2.Gushyiraho website y'Ubukerarugendo mu Karere 3. Kubaka ikibuga cy'Imyidagaduro ( Golf, Tenis ndetse n'ibindi) 4.Gushyiraho intebe zo kwicaraho k'umuhanda uzengutse i Kivu k'uburyo umuntu urikugenda n' amaguru ashobora kubona aho yicara 5.Gutegura umunsi w'imyidagaduro mu kiyaga cya Kivu kugira ngo abazi gusiganwa bakoresheje ubwato bigakorwa; 6. Kuba hakorwa Group ya whatsapp ihuza abahagarariye amashami ndetse n'abakozi bafite mu nshingano aya mashami mu Karere. Imyanzuro y' Inama: 1.Abahagarariye Amatsinda, bitarenze iki cyumweru bazahura n' abakozi b'Akerere bafite mu nshingano ibikorwa bikurikiranwa n'itsinda, kugira ngo babaze bagaragaze iby'ingenzi byakwitabwaho 2.Gushaka udushya twakorwa mu Karere ka Karongi 4. Buri Shami rigaragaze amakuru yose ajyanye n' Akarere kugira ngo bifashe Amatsinda gukora 5.Gutegura inama izagaragazwamo ibyo buri Shami ryabonye byafasha Amatsinda gukora.

Back