UBUYOBOZI BW’AKARERE BWAGANIRIJE URUBYIRUKO RW’ABAKORERABUSHAKE KU GUKUNDA IGIHUGU
Muri gahunda urubyiruko rw'Abakorerabushake ku rwego rw'Akarere rwihaye yo gusura Imirenge no kumenya Imibereho y'Urubyiruko bafite mu Karere, ubuyobozi bw’Akarere bwabagiye imbere mu gusura urubyiruko.
Ku wa 23 barangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Umuhoza Pascasie, basuye urwo mu Murenge wa Murambi bari kumwe n’abagize Inzego z'umutekano, Ubuyobozi bw'umurenge n’Inzego z'urubyiruko
Hari kandi n’abagize ibyiciro bitandukanye mu nzego z’urubyiruko, zaganirijwe ku bintu 5 by’ingenzi:
1. Gukunda igihugu nk'urubyiruko no ku kirwanira ishyaka.
2. Gukunda ubuzima (Yibukije urubyiruko kugira ubuzima bwiza Kandi bakabiharanira
3. Gukora neza no kumenya gukorana n'abandi
4. Gukorera Ku ntego
5. Kubyaza umusaruro amahirwe igihugu gitanga