UBUYOBOZI BW’AKARERE BURIMO GUKURIKIRANA IKEMURWA RY'IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE

Ku wa 06 Ukwakira mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Karongi harimo kubera ibikorwa byo gukurikirana ikemurwa ry'ibibazo bibangamiye Imibereho Myiza y'abaturage ndetse n'amarushanwa y'isuku n'isukura.

Ni igikorwa kiyobowe n’abarimo Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Madamu UMUHOZA Pascasie , uyoboye abandi bakozi b’Akarere muri iki gikorwa.

Harebwa raporo zijyanye n'inama zakozwe ku rwego rw'Umurenge n'utugari ndetse no gusura ahari ibikorwa ndetse n'ibikorwa byakozwe mu gukurikirana ibikorwa by'isuku n'isukura . 

Nyuma yo kugaragarizwa ibikorwa byakozwe ku byiciro 12  ku bijyanye n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ndetse n'ibikorwa byakozwe birimo ubukangurambaga bwakozwe bijyanye n'amarushanwa ku isuku n'isukura

Basuzuma kandi inyandiko zitandukanye zijyanye n'ibikorwa byakozwe bakajya kureba ibyakozwe.

Mu murenge wa Twumba ku wa 6 Ukwakira 2025, basuye  urugo rwatoranyijwe  rwabaye urwa mbere rw’uwitwa MINANI Theophile mu mudugudu wa Gashihe, Akagari ka Gisovu. Basuye kandi  santeri ya Gakuta, aho barimo bavugurura basiga amarangibasura amavomo mu rwego rwo kureba uko afashwe.

Back