UBUYOBOZI BURASABA ABANGAVU BATEWE INDA IMBURAGIHE GUTEKEREZA KURI EJO HAZAZA
Muri gahunda y’ukwezi kwahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire (Gender Acoountability Day-GAD), uyu munsi ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bufatanyije n’abafatanyabikorwa babwo bahurije hamwe abangavu basaga 100 babyaye imburagihe bahabwa ibiganiro bitandukanye bigamije imibereho myiza yabo.
Yungamo ko ubuyobozi bwababajwe n’ibyababayeho, ariko ari igihe cyo gusohoka muri ayo mateka ntibaheranwe n’agahinda ahubwo bagaharanira icyabateza imbere. Yabasabye kandi kwirinda uwakongera kubagusha mu mutego baguyemo, abizeza ubutabera, anabasaba kugaragaza ababahohoteye.
Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Madamu Dusingize Donatha n'abafatanyabikorwa batandukanye basabye aba bangavu kwitwararika, guhakanira ababashuka no kureba imbere bakabyaza umusaruro ubufasha butandukanye babona, bakarerera u Rwanda abana bibarutse. Banasabye ababyeyi babo kutabatererana.
Bamwe mu bana btabiriye iki gikorwa bavuga ko bishimiye kuba bazirikanwa muri ubwo buryo ndetse no kuba ubuyobozi bwabiherereanye bukamva ibibazo byabo, bizeye ko bizakemuka.