UBUYOBOZI BUKOMEJE KUGENZURA ISUKU MURI HOTELI, RESITORA N’UTUBARI

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bufatanyije n’ubw’Imirenge ikagize ndetse n’inzego z’umutekano bakomeje ibikorwa byo kugenzura isuku muri za hoteli, resitora n’utubari biherereye mu bice bitandukanye.

Ku wa  3 Nzeri, ubu bugenzuzi bwakomereje mu Murenge wa Bwishyura, ahasuwe Family Bar, Murerube lounge Come Here Bar lounge, Light lounge, Well Lounge, Umunyinya House ldt, Rock Lounge

Ibyagaragaye  bikeneye kuvugururwa birimo umwanda mu gikoni cya hamwe na hamwe, impunzankano y’abakozi idahagije kuri bamwe, inyubako zikenewe gukorwerwa isuku, umwanda mu bwiherero

Inama zatanzwe zirimo gukora isuku mbere yo gufungura, kongera ahajya imyand no gupimisha abakozi ndetse no kubashakira impunzankano ikwiye. 

Abafite ibyo bikorwa bemereye ubuyobozi ko bagiye kubikosora mu gihe cya vuba mu rwego rwo kwimakaza isuku.

Back