Ubutabera bwegereye Abaturage, Inzira igera ku mahoro arambye

Kuva kuwa kabiri tariki 12 kugeza tariki 15 Werurwe 2019, mu Karere ka Karongi habereya igikorwa kizwi nka CARAVANE  JUDICIAIRE( umuriri w’ ubutabere) yateguwe ku bufatanye n’ umufatanyabikorwa RCN Justice et Democratie.

Muri uyu Muriri w’ Ubutabera, MASHIRIKA, itsinda rikora ibijyanye n’ubuhanzi, yerekanaga ikinamico igaragaza uburyo amakimbirane yo mu miryango atangira, uburyo iyo adakumiriwe avamo ibyaha bitandukanye, uko amategeko abihana, n’ uruhare rw’ abagiranye amakimbirane mu kugera ku bwumvikane n’amahoro arambye  batanyuranyije n’ibyo amategeko ateganya.

Muri izi gahunda kandi abanyamategeko bo muri MAJ bafatanyije n’abakozi  b’ishami ry’Imiyoborere ku Karere ka Karongi kwakira ibibazo by’abaturage, kubikemura no gutanga umurongo ku bibazo bikenera kujya mu nkiko.

Umuryango RCN Justice et Democratie wavutse mu myaka ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu w’1994 , ukaba warashinzwe  mu rwego rwe guteza imbere uburenganzira bwa muntu, mu gukomeza amahame ya demokarasi , ubwigenge bw’ ubutabera no gufasha Sosiyete Sivile mu Rwanda n’ahandi.

Ibikorwa by’ Umuriri w’Ubutabera ukaba warishimiwe n’abaturage cyane aho bavuze ko uburyo bwo kwigisha hifashishijwe amakinamico babyibonyemo cyane bakaba basaba ko bwazajya bunakoresha mu bundi bukangurambaga.

Back