UBUKENE BUREMERWA MU BURIRI AHO ABANTU BAMARA AMASAHA MENSHI BARYAMYE NKAHO BARI MU MARUSHANWA N'ABAPFUYE-MEYA MUZUNGU

Tariki 2 Nzeri 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yitabiriye inama ya Wold Vision habereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali Kigali.

Meya Muzungu yavuze ko ubukene buremerwa mu buriri aho abantu bamara amasaha menshi baryamye nkaho bari mu marushanwa n'abapfuye bategereje gutera imbere nk’abakiriho.

Ni inama yatangijwe n’ubuyobozi bwa World Vision bwashimiye abitabiye inama barimo abayobozi n’uturere, ba visi meya n’abakozi bashinzwe urubyiruko mu Turere, Abakozi ba World Vision, Abafatanyabikorwa batandukanye.

Iyo nama yari igamije kurebera hamwe ibikorwa na gahunda zitandukanye World Vision n'abandi bafatanyabikorwa bafashamo urubyiruko rugera ku bihumbi 8 mu kwiteza imbere mu buryo burambye binyuze mu  mushinga youth ready for work and for life aho bahabwa ubushobozi butandukanye mu kwiteza imbere.

Uwari uhagarariye Minisiteri y'urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ashimira abitabiriye inama anasaba ko urubyiruko rukomeza gufashwa  mu gutera imbere binyuze mu mahirwe atandukanye rubona kugira ngo u Rwanda twifuza ejo hazaza ruhere ku rubyiruko.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yagaragaje ko gutera imbere bisaba guhera ku mahirwe ahari no kugira umuhate n'umurava mu gukoresha igihe neza aho yavuze ko akenshi ubukene buremerwa mu buriri aho abantu bamara amasaha menshi baryamye nkaho bari mu marushanwa n'abapfuye bategereje gutera imbere nk’abakiriho.

Yerekanye ko urubyiruko n'ababyeyi babo bakwiye kugira impano y'ubushake bwo gukora cyane. 

Yasoje ashimira World Vision ku bufatanye igirana n'Uturere n'Igihugu muri rusange, mu izina ry’abayobozi b'Uturere abizeza ko bazakomeza gufatanya mu iterambere ry'iki gihugu.

Back