Ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya ibyaha

Umuyobozi w' Akarere wungiririje Ushinzwe imibereho myiza, Madamu MUKASHEMA Drocelle, ACP MBONYUMUVUNYI Jean Nepo Tariki 07 Kanama 2018, ku Karere ka Karongi, habereye ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya ibyaha bishobora gukorerwa mu mahoteli, amabanki, amasoko agezweho, amaresitora, utubyiniro n’ ahandi hahurira abantu benshi. Ni ubukangurambaga bukorwa n’ isham rya polisi y’ Igihugu rifite inshingano yo gukumira bene ibi byaha, aho umuyobozi waryo  ku rwego rw’ igihugu, ACP MBONYUMUVUNYI Jean Nepo, yagaragaje abari bitabiriye, barimo, ubugenzacyaha,  ubushinjacyaha, Abanyamabanki, abanyamahoteli, abafite amaresitori, ububari,n’ amasoko agezweho. U rwego rw’ Akarere rwari ruhagarariwe n’ Umuyobozi w’ Akarere wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza, MUKASHEMA Drocella, hakaba kandi inzego z’ umutekano Ingabo, Polisi ndetse n’ abahagarariye ibigo byigenga birinda umutekano. ACP MBONYUMUVUNYI Jean Nepo yatanze ikiganiro cyunguye ubumenyi abitabiriye Mu kiganiro cyagaragayemo gukurikira cyane bitewe n’ uburyo ibyavugwaga byari ibigaragara mu buzima bw’ akazi k’ abari muri iyi nama, ACP MBONYUMUVUNYI Jean Nepo yagarutse  ku bwiza ndetse n’ icyizere cy’ umutekano u Rwanda rumaze kugeraho, agaragaza ko Igihugu kimaze guca agahigo mu kuba gitekanye; ibi bigatuma kigenderwa cyane bitewe n’ uko anbanyamahanga baba bifuza kukigenderera. Bityo agaragaza ko ari inshingano z’ ababakira kwita ku mutekano wabo n’ ibyabo ndetse bakanamenya ko ababagana nabo batateza umutekano muke. Ubukangurambaga bwitabiriwe n' inzego  zitandukanye Yagaragaje ko umutekano w’ ahantu hakorerwa imyidagaduro, mu mabanki, mu masoko n’ ahandi hakorerwa ubushabitsi buhuza abantu benshi, ugomba kwitabwaho kandi ibigo byignga bikora mu mutekano wa bene aho hantu nabyo bigomba kongera ubunyamwuga n’ ubushobozi bw’ abakozi babyo. Yashoje agaragaza ko umutekano n’ amahoro bitagakwiye gutuma abantu birara ngo kuko hari abayikingamo bakaba basagarira abantu bagamije kubiba cyangwa urundi rugomo.
Back