UBUKANGURAMBAGA BWIMBITSE KU KURWANYA IGWINGIRA N'IMIRIRE MIBI MU BANA BARI MUNSI Y'IMYAKA 5

Uyu munsi mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Gashali hatangijwe ubukangurambaga bwimbitse bwo kurwanya igwingira n'imirire mibi mu bana bari munsi y'imyaka 5. 

Ubwo bukangurambaga bwitswe"MWANA WIRIWE UTE?
Ni ubukangurambaga bugiye kumara umwaka kuva tariki ya 16/11/2022 kugera tariki ya 16/11/2023.

Umuhango wo gutangiza ubwo bukangurambaga witabiriwe na DG NCDA Madame UMUTONI Gatsinzi Nadine, PES w'Intara y'Iburengerazuba Madame UWAMBAJEMARIYA Marie Florence, Mayor w'Akarere ka Karongi Madame MUKARUTESI Vestine, Abajyanama b'Akarere ka Karongi, Abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Akarere, Abanyamadini, Abagize JADF y'Akarere ka Karongi, Ababyeyi bafite abana bagwingiye bari munsi y'imyaka 2, Ubuyobozi , Abafatanyabikorwa n'Abaturage b'Umurenge wa Gashali.

Hagaragajwe ibyavuye mu bushakashatsi ku igwingira mu bana bari munsi y'imyaka 5 mu Karere ka Karongi, aho mu bana 39,730 bapimwe abana 12, 205 bagwingiye(4,481 bafite igwingira rikabije, 7,724 bafite igwingira ryoroheje mu gihe abana 3519 bari munsi y'imyaka 2.

Hatangijwe gahunda yo kubyara abo bana bafite igwingira mu batisimu mu rwego rwo kurushaho kubakurikirana no gufasha imiryango yabo gukemura ibibazo bijyanye n'imikurire n'ubuzima  bwabo.

 PES wari uhagarariye  Governor w'Intara y'Iburengerazuba yashimiye Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi ku gikorwa cy'indashyikirwa cyakozwe hakorwa ubushakashatsi ku bana bagwingiye kugira ngo babashe kwitabwaho. Yasabye abitabiriye ubukangurambaga gushyira imbaraga nyinshi mu  ingamba zose zikubiye ku ifishi y'imikurire y'umwana mu kurandura igwingira.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA yashimiye Akarere ka Karongi ku ntambwe nziza kateye y'ubushakashatsi ku igwingira, ku ngamba zafashwe zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu kurihashya.
Yasabye abitabiriye ubukangurambaga gushyira imbaraga mu kwita cyane ku bangavu(Kurya neza no kubarinda inda zitateganijwe).
Yasabye  ababyeyi batwite kwitabira gufata ibinini birimo ubutare.
Yasabye Abajyanama b'ubuzima gufata neza ibipimo by'uburebure n'ibiro by'abana bari munsi y'imyaka 5 kugira ngo batange amakuru yizewe.
Abitabiriye ubukangurambaga basabwe gushyira imbaraga mu kureba indi miryango ishobora kugwa mu igwingira(Abatwite, abaheruka kubyara,...).
Yasabye kandi abitabiriye ubukangurambaga kwita cyane ku isuku no kugira uruhare mu kurwanya inzoka z'abana kuko ziri muri bimwe bishobora kugira uruhare mu gutera igwingira.

Ubukangurambaga"MWANA WIRIWE UTE?" Bugiye guhurirwaho n'Ubuyobozi bw'Akarere, Amadini, abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere, Abajyanama n'abaturage, hagamijwe kugabanya igwingira mu Karere ka Karongi ku buryo bugaragara.
Nyuma y'umwaka abana bari munsi y'imyaka 5 bazongera bapimwe harebwe niba ubukangurambaga bwarageze ku ntego yabwo.

Back