UBUHINZI BW’IMBOGA N’IMBUTO I KARONGI UBURYO BUSHYA BWO KUGERA KU BUKIRE

Hagamijwe gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’igihembwe cy’ihinga, C2021, Ihuriro ry’ abafatanyabikorwa bobagira aho bahurira n’Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, basuye abahinzi bahinga imboga n’imbuto.

Iki gikorwa cyatangiye tariki ya 10/08/2021, cyatangiye hasurwa abahinzi Koperatie y’abahinzi b’inanasi, mu Murenge wa Gashari.

Uretse ubunini bw’uyu murima w’inanasi ufite ubuso ba 2 ha, umusaruro ukomokamo ufite uburyohe kamere kuko aba bahinzi bigishijwe uburyo kamere kandi buteye imbere bwo kwita kuri ibi bihingwa ku buryo bagira inanasi nini iiryoshye cyane kandi isa neza.

Mu kagari ka Gisiza, Umurenge wa Rugabano naho, abaturage bahinga imboga, bakoze amatsinda atuma banoza ubu buhinzi. Ku buryo n’ubwi iki ari igihe cy’izuba, bafite umusaruro ushimishije uri mu mirima.

Hasuwe kandi Umufatanyabikorwa SAIP ufasha mu guteza imbere ubuhinzi bw’imbo n’imbuto mu Murenge wa Rubengera. Bajabakristo bakorera ibikorwa by’Ubuhinzi mu Murenge wa Rubengera

Hasuwe kandi Esperance, mu Murenge wa Gishyita, GHH mu Murenge wa Bwisyura na Hortinvest ifasha abahinzi mu mirenge ya Murundi, Rubengera, Gishyita na Gitesi.

Ubu hinzi bw’imboga n’imbuto ni inkingi y’iterambere ku bayobotse ubu buhinzi. Uretse kuba ari n’uburyo butaziguye mu kugeza umutgurage ku mirire ikungahaye ku byo umubiri ukeneye byose, ni isooko y’amfaranga, kuko ibituruka muri ubu buhinzi bikenerwa n’isoko rigari, rigizwe n’amasoka ari mu karere, amahoteli ahiganje ndetse no hanze y’Akarere.

Back