Twagirayezu Emmanuel, Umuyobozi w'Agateganyo wa Karongi

Twagirayezu Emmanuel, watorewe kuba umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo

Kuri uyu wa 05,Nzeri, 2019, Inama Njyanama y'Akarere yateranye ikaba yari yatumijwe n'Umuyobozi w'Intara y' Iburengerazuba, Alphonse MUnyantwali.

Iyi nama y'Inama Njyanama yari ifite inshingano yo gutora Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo wagombaga kuyobora Akarere mu gihe Komisiyo y'Amatora iraba itegura amatora y'abazasimbura abajyanama bazasimbura Bwana Ndayisaba François, Bagwire Esperance na Mukashema Drocella, beguye ku nshingano z’ubujyanama no muri Komite Nyobozi y’Akarere bari bagize, mu nama Njyanama idasanzwe yateranye kuwa 03Nzeri 2019.

Perezida w'Inama Njyanama, Mutangana Frederic yakiriye umuyobozi w'Intara

Nyuma y’amatora yakozwe n’abagize Inama Njyanama, batoye Bwana Twagirayezu Emmanuel, Umujyanama mu Murenge wa Mubuga, akaba ariwe muyobozi w’Akarere w’agateganyo w’Akarere.

Uyu Twagirayezu Emmanuel watowe yari asanzwe ari umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere. Akaba ari umugabo w’imyaka 46, akaba yaragiye aba mu nzego z’ubuyobozi aho kuwa mu mwaka wa 2001 yari umwe mu bajyanama b’icyahoze ari Akarere ka Rusenyi.

Mu ijambo rye, Twagirayezu Emmanuel, yavuze ko yizera imbaraga z’ubufatanye, anavuga kandi ko kuba yifitiye ikizere bisobanura ko yumva afatanyije n’abandi aka Karere bazakageza ku Iterambere rirambye. Yanavuze kandi ko azakomeza kubakira kubyo abo asimbuye bagezeho ari nako ashyira mu ibitaragenze neza cyane bikorwa neza kurushaho.

Umuyobozi w’ Intara yaseranyije ko nk’uko amategeko abiteganya, amatora azaba mu gihe cya vuba cyane. Ariko anasaba abajyanama n’Umuyobozi batoye gukoresha imbaraga nyinshi ngo kuko kuba Komite Nyobozi ituzuye atari impamvu yo kutagera ku ntego ko ahubwo bisaba ubwitange budasanzwe ariko kugerwaho bishoboka.

Umuyobozi w'Intara, Munyantwali Alphonse yasobanuye inshingano z'ubuyobozi

Ati: “Iyo abakinnyi bakina batuzuye bakora batikoresheje, hari n’igihe batsinda kandi ari bo bake. Ariko bibasaba gufatanya kurushaho, birasaba gutanga ingufu z’umubiri n’iz’umutima nyinshi.”

Abajyanama bari bishimiye kwakira Mayor mushya

Komite nyobozi y’Akarere ubusanzwe iba igizwe n’abantu batatu ari bo, Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Ubukungu, n’Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza kandi bose baba ari abajyanama. Iyo abagize Komite Nyobozi bose badahari beguye cyangwa bakuweho icyizere, hatorwa Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo hagategurwa amatora mu gihe kitarengeje iminsi 90 aho iyi myanya yose uko ari itatu itorerwa.

Back