Tube Heza Amazi Hafi, Umushinga wa Caritas Rwanda.
Nyuma y’uko Ngira Nkugire umushinga wa Caritas Rwanda wakoreraga mu Mirenge ya Mutuntu na Gashali, isoreje gahunda zayo zari zimaze amazi 33, kuri uyu wa 20/08/2021, ubuyobozi bwa Caritas Rwanda n' ishami ryayo rwa Nyundo, bamuritse umushinga mushya ugiye kumara amazi 24 ugakorera mu mirege ine ariyo: Rugabano, Gashali, Mutuntu na Rwankuba.

Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, Padiri Twagirayezu Jean Marie Vianney
Uyu mushinga mushya witwa “Tube Heza Amazi Hafi” uje gukomeza kuzamura imireho myiza y’abaturage hibandwa ku nzira ubuyobozi bw’Iguhugu bwahisemo, aho ufite intege nke ahabwa uburyo bwo kwiteza imbere.
Muri uyu mushinga, imiyoboro y’amazi yangiritse izasanwa hanubakwe utuzu tw’amazi (Kiosks) tuzanakoreshwa mu bucuruzi bw’imboga imbuto n’ibindi bukenerwa mu ngo.
Atangaza iby’uyu mushinga, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, Padiri Twagirayezu Jean Marie Vianney, yagarutse ku mikoranire basanzwe bagirana n’ubuyobiozi bw’Akarere ka Karongi, agaragaza ko bashimishwa cyane n’uburyo ibikorwa by’imishinga Caritas ikorera mu Karer ka Karongi bakabigira ibyabo.
Yagarutse ku mushinga warangiye” Ngira Nkugire” n’ibikorwa byawo asaba ko byabumgwabungwa bikazaramba.
Umushinga “Ngira nkugire” wakoze ibikorwa bitandukanye birimo:
- Gufasha gushinga amatsinda yo kubits no kugurizanya no kuyatera inkunga
- Gutanga amatungo magufi
- Kurengera ibidukikije no gutanga akazi ku baturage benshi, baca amaterasi ku misozi ifite ubuhaname mu mirenge ya Mutuntu na GASHALI
- Kurengera ibidukikije bafasha abaturage gukoresha ibicanwa bike babaha ronderereza
- Gutanga amatara akoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba n’ibindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa , Bwana Karangwa James wari uhagarariye Akarere muri iki gikorwa yashimiye Caritas Rwanda uburyo igira uruhare mu kuzamura immibereho y’abaturage kandi ikabikora igendeye ku cyerekezo Leta iba yashyizeho. Yabasezeranyije Ubufatanye ndetse anasaba ko ibi bikorwa byanakomeza kujya bijya mu mihigo y’Akarere.
Umushinga Tube Heza Amazi Hafi, ushyirwa mu bikorwa na Caritas Nyundo ukaba uterwa inkunga na Caritas ya Slovenia, ukaba uzakorera mu mirenge ine yavuzwe haruguru mu gihe cy’amezi 24.